Ishyaka APDR ryo mu Burundi riratangaza ko ribabajwe no kuba Leta y’iki gihugu yararuciye ikarumira, bitewe n’uko muri iki gihe, igihugu kiri mu gihombo gikomey batewe n’ ibikomoka kuri Peteroli muri iki gihugu byabuze ku kigero giteye inkeke.
Umwe mu bayobora iri shyaka avuga ko ababazwa cyane no kuba abayobozi b’iki gihugu birirwa mu nama no mu birori basesagura na duke igihugu cyari gisigaranye batitaye ku maganya y’abaturage.
Gabriel Banzawitonde usanzwa ayobora iri shyaka rya APDR yemeza ko ari nta banga rikirimo, Abarundi barushye kandi bihebye kubera ukubura uko bakora ingendo, akavuga ko ibi bizanira Abarundi benshi ingorane dore ko n’ibiciro ku masoko muri iki gihe byazamutse cyane kandi ugendeye ku mikoro y’ abarundi bigasa no kwikorezwa urusyo ruremereye.
Uyu munyepolitique agasaba ko Reta yatanga ihumuren ikanagabanya ibikorwa bitazana umusaruro ku gihugu ndetse no ku barundi muri rusange, gusa ngo na leta ubwayo irakomeza gukena kuko igihugu kuba kidafite ibikomoka kuri Peterori birakomeza gushora igihugu mu bihombo.
Muri raporo zitangwa na Banki y’Isi igaragaza ko u Burundi ari kimwe mu bihugu biza ku mwanya wa Kabiri ku rutonde rw’ibikennye kurusha ibindi ku isi, aho abagera kuri 80% muri miliyoni 13 zibarurwa muri iki gihugu batunzwe n’ubuhinzi, iyi raporo kandi igaraza ko abarundi bagera kuri 5% aribo bonyine bagerwaho n’umuriro w’amashanyarazi
Ubukene bw’iki gihugu bwakomeje gutumbagira nyuma y’aho bufatiwe ibihano, ku ngoma ya Pierre Nkurunziza wahoze ayobora iki gihugu. Gusa Perezida Ndayishimiye Evariste akimara kugera ku butegetsi yagerageje kwagura umubano n’amahanga hagamijwe ko ibihugu by’amahanga byakongera kubagenera inkunga, gusa ariko Politiki y’ imbere mu gihugu niyo ituma batarenga umutaru.
Alphred NTAKIRUTIMANA
Rwandatribune.com