Papa Francis arasaba abayobozi ba Congo-Kinshasa ndetse n’umuryango mpuzamahanga gukora ibishoboka byose kugira ngo ihohoterwa rikorerwa mu burasirazuba bw’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo rihagarare habeho no kurengera abaturage, arasaba kandi amasengesho yo gusaba amahoro mu bihugu byose byugarijwe n’intambara.
Papa Francis, yabitangaje ejo ku cyumweru, nyuma y’isengesho rya Angelus, yatanze icyifuzo cyo kurengera abasivili mu burasirazuba bwa DRC imaze igihe igabwaho ibitero byinshi bigahitana ubuzima bw’abasivile.
Mbere yo gutangira kwinginga kwe yagize ati: Hari amakuru ababaje y’imirwano n’ubwicanyi akomeje kumvikana mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo .
Papa yagize ati: Ndasaba abayobozi b’igihugu ndetse n’umuryango mpuzamahanga wita ku kiremwa muntu gukora ibishoboka byose kugira ngo ihohoterwa rikorerwa ubuzima bw’abaturage rihagarare”.
Nyiricyubahiro Papa Francis yakomeje agira ati: Igitambo cyabo ni imbuto zimera kandi zera imbuto, zitwigisha guhamya Ubutumwa bwiza n’ubutwari no gushikama .
Ibitero bitandukanye byabereye mu majyaruguru ya Kivu mu bice bya Beni,Ituri na Butembo , Ibiro ntaramakuru n’ubuyobozi bw’ibanze byatangaje ko abantu bari hagati ya 42 na 80 baguye mu bitero byagabwe ku midugudu yo mu gace ka Beni bivugwa ko byakozwe n’inyeshyamba za ADF .
Ibyo bitero, byaje nyuma y’ibyabaye hagati ya tariki 4-7 Gicurasi mu byumweru bibiri bishize aho abagabye igitero na bo bibye moto kandi batwitse amazu y’abaturage.
Ibiro ntaramakuru by’Afurika byavuze ko abaturage bagabweho igitero n’inyeshyamba bahunze ingo zabo bahungira i Kyatsaba, mu burengerazuba bw’umujyi wa Beni, ndetse no muri Mabalako, aho bivugwa ko ibitaro bikuru biri kwita ku barwayi, harimo n’abakomeretse bitewe n’ibyo bitero.
Kuva ku ya 3 Gicurasi, sosiyete sivile yo ku butaka bwa Beni ivuga ko abasivili 123 baguye mu bitero bitandukanye byatewe n’inyeshyamba za ADF mu karere ka Bapakombe-Pendekali, i Mangina, Mantumbi, Kudukudu, Kalmango, na Beu-Manyama.
ADF, ubu ifite icyicaro mu burasirazuba bwa Congo, yiyemeje ko izihorera k’umutwe wiyitirira Leta ya Kisilamu kandi igenda igaba ibitero kenshi, bikomeza guhungabanya aka karere ,akenshi gakoreramo imitwe myinshi y’abarwanyi.
Uyu mutwe w’inyeshyamba wa ADF uvuga k’ugendera ku mahame ya kiyisilamu ugizwe n’abarwanyi bakomoka muri Uganda ,umaze imyaka igera kuri mirongo itatu ukorera mu burasirazuba bwa Congo.
Ibiro ntaramakuru AFP byatangaje ko igitero giheruka, abahitanwe n’ibitero bya ADF muri DRC muri uku kwezi bagera ku 150.
Abasesenguzi mu bya Politiki bakunze kunenga Leta ya Congo ,kurangarira umutwe wa M23 akaba ariho wasizweho imbaraga nyamara umutwe wa ADF _NALU ukomeje kwica abaturage benshi muri Kivu y’Amajyaruguru .
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com