Perezida wa Repubulika Paul Kagame agiye kugirana ikiganiro n’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru, RBA, kigaruka ku ngingo zirimo imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe n’izindi.
Iki kiganiro giteganyijwe kuri uyu wa Mbere tariki 17 Kamena 2024, guhera saa Munani z’igicamunsi, aho gitambuka ku bitangazamakuru byose bya RBA n’imbuga nkoranyambaga.
Mu ngingo nyamukuru kiri bwibandeho harimo icyerekezo cy’u Rwanda mu myaka iri imbere n’umusanzu wa buri wese mu kukigeraho.
Kigiye kuba mu gihe Abanyarwanda bitegura ibirori byo kwizihiza ku nshuro ya 30 imyaka ishize rwibohoye, bazirikana urugendo rw’iterambere ry’ubukungu, imibereho myiza, imiyoborere n’ibindi, Igihugu cyanyuzemo.
Mu byitezwe muri iki kiganiro harimo kandi kugaruka ku ishusho y’ibyaranze gahunda y’Igihugu yo kwihutisha Iterambere, NST1, ahagarukwa kuri bimwe mu byagezweho mu myaka irindwi ishize ndetse n’imbogamizi zabayeho ku bitaragerwaho.
Ni ikiganiro kandi kigiye kuba mu gihe Abanyarwanda bitegura kwinjira mu bihe byo kwiyamamaza ndetse n’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe hagati ya tariki 14-16 Nyakanga 2024.
Alphred NTAKIRUTIMANA
Rwandatribune.com