Imisambi itari mike yagaragaye yapfuye mu gishanga kiri mu Murenge wa Rwempasha mu Karere ka Nyagatare , hakaba hafunzwe ukekwaho kuba yihishe inyuma y’urupfu rw’izi nyoni.
Imisambi igera ku 10 yafatanwe uwitwa Jean Marie Vianney , akaba akekwaho kuba ari we wihishe inyuma y’urupfu rwayo yifashishije imiti yakuraga muri Uganda akayishyira mu mirima ye aho iyi miti yakururaga izi nyoni kuko zisanzwe ziyikunda.
Aya makuru yageze ku buyobozi binyuze ku baturage batanze ikirego nyuma yo kumubonana umufuka bakibaza ikirimo, niko kureba basanga n’imisambi yapfuye. Aba baturage bihutiye kubimenyesha inzego zibishinzwe niko guhita atabwa muri yombi akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB yo u murenge wa Rwempasha.
Imisambi ni bimwe mu binyabuzima bikwiriye kwitabwaho no kubungabungwa cyane kuko bititaweho bishobora gucika burundu.
Bamwe mu baturage bagaye ibi bikorwa cyane ko bishobora kuba atari ubwambere bibaye kuko hari abazifata bakazica bakzigurisha ndetse bakanazirya.
Umwe mu bamufashe yavuze ko“bamwe bica imisambi, ibiyongoyongo n’ibindi biguruka, mu gishanga nta biguruka bikiharangwa nyuma yuko hari abantu babirya muriaka gace. Ubwo bishoboke ko uyu mugabo yaje gukora mu gishanga ngo ashakire indonke muri ibi binyabuzima. Cyane ko bakoresha imuti iva muri Uganda.”
Umukozi w’Ikigo cy’Igihugu cy’Iterambere RDB, mu ishami rishinzwe kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima muri Pariki z’Igihugu Richard Muvunyi , yasobanuye ko kubungabunga ibinyabuzima bigomba gukorwa n’abaturage bose kuko inyungu zitugeraho twese.
Nkuko tubisanga mu Itegeko N° 064/2021 ryo ku wa 14/10/2021 rigenga urusobe rw’ibinyabuzima, ingingo ya 59, havuga ko umuntu ku giti cye ukura inyamaswa iri ku rutonde ruri ku mugereka wa III w’iri tegeko mu ndiri kamere yayo, uyigirira nabi cyangwa uyizerereza aba akoze icyaha.
Iyo ibyo ashinjwa bimuhamye, ahabwa igifungo kiri hagati y’amezi atandatu (6) n’imyaka ibiri (2), agacibwa n’ihazabu iri hagati y’ibihumbi magana atanu (500.000 FRW) by’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni imwe y’amafaranga y’u Rwanda (1.000.000 FRW).
Gusa nkuko tubisanga mu itegeko ryabanje iyo icyaha gikorewe inyamaswa iri ku mugereka wa I cyangwa uwa II w’iri tegeko, igihano kiba gufungwa hagati y’imyaka itatu (3) n’imyaka itanu (5) agacibwa n’ihazabu iri hagati ya miliyoni ebyiri (2.000.000 FRW) z’amafaranga y’u Rwanda na miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda (5.000.000 FRW).
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rrwandatribune.com