Kuwa 18 Kamena 2024, JADF yahuje abafatanyabikorwa bayo mu nama yiga ku myanzuro yafashwe mu nama za komisiyo za JADF zo kuwa 17 Mata no kuwa 19 Mata 2024 mu gusuzumira hamwe ibyemezo byafatiwemo no kunoza imihigo ngenderwaho y’umwaka utaha y’akarere ka Rubavu.
Joint Action Development Forum(JADF) ni ihuriro ry’abafatanyabikorwa mu cyerekezo cy’akarere ka Rubavu ikorwa buri mwaka hakarebwa ibyagezweho n’ibitaragezweho ndetse hakareberwa hamwe ibyemezo byafashwe ndetse n’imihigo y’akarere y’umwaka utaha.
Mu byemezo harimo ko abafatanyabikorwa bagomba gukurikirana ibyo abaturage bahawe mu rwego rwo kubafasha kugera ku ntego ishimishije, ibi bikagerwaho ari uko buri mufatanyabikorwa atanze raporo y’ibikorwa muri buri gihembwe ndetse hakaba hemejwe umwanzuro y’uko uzamara ibihembwe bibiri adatanga raporo azafatwa nk’udahari.
Perezida wa JADF Icyerekezo, Flex Gakumbe, yavuze ko gutanga gusa bidahagije ahubwo ko umuntu agomba no gukurikirana kugeza inkunga yatanze ikoze ibyo igenewe, naho abafatanyabikorwa ba bringa yavuze ko bagiye kujya bagenzura ibikorwa byabo bakabasanga aho bakorera bakamenya koko ko bakora atari byabindi byo kugwiza umurongo gusa.
Yavuze kandi ko gutanga atari ibigaragara gusa ahubwo ko n’ibitekerezo byiza ari ingenzi.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa ashimangira ko iyo utanze inkunga ntuyikurikirane uba ntacyo ukoze aboneraho gusaba abafatanyabikorwa kudaterera iyo bakagira uruhare mu gukurikiranira hafi ibyemezo biba byafatiwe hamwe.
Yabwiye abafatanyabikotwa kutaba ba nyamwigendaho bakibuka ko ibyo bakora byose bigomba kuza mu nyungu z’umuturage bityo akarere kakesa imihigo yako.
Yakomeje abasaba kutareba ku byakozwe neza ahubwo bakita kuby’umwaka utaha.
Umuyobozi w’akarere ka Rubavu Prosper Mulindwa yasabye kandi abafatanyabikorwa guhuza intego n’akarere kugira ngo kazabashe kwesa imihigo umwaka utaha.
Inama ya JADF iba buri mwaka igamije ahanini kureba ibyagezweho mu mihigo y’akarere ka Rubavu iba yaragezweho nibiba bitaragezweho ningamba nshya zafatwa mu rwego rwo kuzagera ku ntego y’imihigo y’umwaka utaha.
Rwandatribune.com