Guverinoma y’u Rwanda yahakanye ibivugwa ko yikuye mu Bihugu 77 byashyize umukono ku myanzuro y’inama iherutse guteranira mu Busuwisi isaba ko u Burusiya buhindura imyitwarire bumazemo imyaka ibiri muri Ukraine.
Mu mpera z’icyumweru gishize, Ibihugu birenga ijana byateraniye mu Busuwisi, ndetse u Rwanda na rwo rwemeza Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane Dr Vincent Biruta icyo gihe yari muri iyi nama y’Ibihugu byari bihujwe no gushakira amahoro igihugu cya Ukraine.
Itangazo ryo ku italiki 16 Kamena 2024; rigaragaza ko u Rwanda ruri mu Bihugu byemeye uwo mwanuzuro. Kuri uru rutonde; u Rwanda ruri hagati ya Romania na San Marino, gusa ku munsi wakurikiyeho hasohotse urutonde ruri no ku rubuga rwa Guverinoma y’u Busuwisi rutariho u Rwanda.
Mu kiganiro Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe yagiranye na RADIOTV10, yasobanuye ko ibyabaye ari amakosa adakwiye kwitirirwa u Rwanda.
Ati “Ni amakosa bakoze kuko ntabwo u Rwanda rwigeze rusaba kwandikwa kuri ruriya rutonde rw’abashyize umukono kuri uriya mwanzuro, kuko ni umwanzuro tutateguye kandi wari ubogamye ku byerekeye imyandikire. Baratubajije ariko tubabwira ko tutari kuri urwo rutonde. Rero ntabwo u Rwanda rwigeze rusinya ngo rusinyure. Amakosa yakozwe n’abarukoze.”
Nubwo bimeze bityo; uyu mukuru wa Dipolomasi y’u Rwanda avuga ko iki cyemezo kitazigera kigira ingaraka ku mibanire y’u Rwanda n’amahanga asigaye kuri urwo rutonde.
Ati “Nta rutonde twigeze tuvaho kuko ntarwo twigeze dusaba kujyaho. Ni ukubibaza abadushyize kuri ruriya rutonde kuko ntabyo twigeze dusaba kurujyaho, kandi twabibabwiye mbere y’uko rutangazwa.”
Mu nshuro zitandukanye ku ngingo y’intambara imaze imyaka ibiri muri Ukraine; u Rwanda rwagaragarije mu nama rusange y’ Umuryango w’Abibumbye ko iyi ntamabara igomba guhagarara, rusaba ko impande zihanganye zishyira imbere ibiganiro kugira ngo abaturage bave mu kaga ko kubura ababo n’ibyabo.
Rwandatribune.com