Ikibazo cy’abagore n’ abakobwa bageze mu gihe cy’imihango mu nkambi z’impunzi mu Burundi ni ikibazo giteje agahinda ababyeyi batari bake, nk’uko bivugwa na Aline Nyasingizwa, umuyobozi w’ungirije mu nkambi y’impunzi ya Bwagiriza mu Ntara ya Ruyigi.
Nyasingizwa yabwiye BBC Gahuzamiryango dukesha iyi nkuru ko ubuzima buhenze cyane bugaragara muri izi nkambi aribwo butaborohereza kugira icyo bakora ngo bashobore kubona amafaranga yo kugura Cotex (Pads) zikoreshwa mu gihe cy’imihango y’abakobwa.
Yagize Ati: “Mfite agahinda kenshi ku mutima bkubera abagore n’abakobwa. Abakobwa bo mu nkambi bafite ikibazo, ikibazo, wumve ngo ni ikibazo! Ikibazo kibaremereye.
“Ati ntawe ngiriye isoni, iyo abana b’abakobwa binjiye mu bihe byabo by’imihango ni ingorane kubera kubura n’aho bahera kugira ngo bahangane n’ibyo bihe byabo bidasanzwe”.
Avuga ko bitewe n’uko nta mikoro bafite yo kugura ibikoresho bakenera mu gihe binjiye mu mihango, abakobwa bafata ibyenda bishaje kabone n’aho byaba byanduye bikaba aribyo bakoresha, nyuma bikaza no kubagiraho ingaruka mbi, kuko hari n’abakomereka.
Yakomeje agira ati: “Umwana w’umukobwa asigaye agenda agafata icyenda cyanduye akakizingazinga ugasanga nicyo yambitse ku akenda ke k;’imbere, nako ugasanga ari kamwe gusa. Agapfa kurambikako cya cyenda nacyo gishobora no kumutera indwara, kuko usanga nta suku gifite”.
Yongeyeho ko we ubwe yashoboye kwibonera uburyo umukpobwa umwe yabonye yababutse amatako kubera utwo duce tw’ibitambaro natwo tudasa neza tugenda tuvamo imyanda uturutse muri ibyo bitambaro aho ngo yasanze yarakobotse amatako arimo arava n’amaraso.
Ati:“Namubajije uko byagenze yansubije ko yari yabuze icyo yakora n’icyo areka maze afata igitambara atoraguye aho abonye, arakizingazinga apfa kwambara, akavuga ko ari nacyo cyamugize uko yari ameze.
“Urumva rero ko muri icyo gihe, uri umubyeyi wumva ubabaye cyane. Si njye njenyene, gusa uterwa agahinda n’icyo kibazo. Ubwo uratekereza ingorane umubabaro n’agahinda uriya mwana nawe aba arimo? bivuzde ngo iki kintu kiraturemereye cyane”.
Nyasingizwa avuga ko bishobora kuba ngombwa ko asibya umwana we ku ishuri mu gihe ari muri ibyo bihe. akagira inama abana b’abakobwa binjiye mu gihe cy’imihango kubimenyesha ababyeyi babo hakiri kare kugira ngo bashobore kubafasha.
Ati: “Rero muze muragerageza kubivuga hakiri kare kandi wumve y’uko ubivugane umutima mwiza, utishizemwo ngo bahava bagusekaa cyangwa bakugaya, ahubwo ni ukugira ngo tubashe kugukingira hakiri kare”.
Ku ruhande rwe, Umutoni Nyankumi, umuyobozi w’abanyeshuri kw’ishuri ryisumbuye ryo muri iyo nkambi ya Bwagiriza, nawe nyine avuga ko iki kibazo gikomeye cyane kuko rimwe na rimwe umukobwa yinjiye mu bihe by’imihango bigera igihe agasiba ishuri. “Ibi nabyo bikamuteranya n’abigisha kuko atubahuka kubabwira ikibazo yagize”.
Avuga ko ingorane ari uko nta n’ ikigo gisanzwe gihari kugira ngo cyigishe abakobwa ibijanye n’iuburyo bakwifata iyo bageze mu kigero cy’ubwangavu cyane cyane mu gihe cy’ Uburumbuke, mu gihe n’ababyeyi babo batashobora kubahuka kubabwira ibijyanye na byo.
Umwangavu witwa Umutoni weavuga ko ko yabimenye abibwiwe na bagenziwe mw’ibanga. Ati: “Buri mwanya usanga umuntu afite ubwoba, bw’ ahpo yahera abibwira ababyeyi biwe kubera ko atabona uburyo yasobanura ibyamubayeko”. Umutoni agira inama abakobwa bagenzi be kwegera ababyeyi n’izindi nshuti bizeye kugira ngo babasobanurire icyo kibazo.
Ikambi ya Bwagiriza iri mu ntara ya Ruyigi mu burasirazuba bw’Uburundi aho yafunguwe muri 2004. ikaba icumbikiye impunzi zishyika hafi ibihumbi 10.000 z’Abanye-Congo.
Rwandatribune.com