Leta ya DR Congo ikomeje gusaba abaturage gushoka imihanda bagasaba ko umutwe wa M23 wava muri Bunagana igasubira mu maboko ya Leta.
Kuva Umutwe wa M23 wafata umujyi wa Bunagana, ingabo za FARDC zagerageje kenshi kuwisubiza ariko bikomeza kunanirana, kuko M23 yakomeje kuzibera ibamba , igasubiza inyuma ibitero byose FARDC yabaga yagerageje kuyigaba ho .
Nyuma yo kunanirwa ku rwanya M23 no kuyaka umujyi wa Bunagana hakoreshejwe imbaraga za gisirikare, kuri ubu Ubutegetsin bwa DRCongo bwahisemo inzira yo gusaba abaturage gukora imyigaragambyo basaba ko Umujyi ukomeye ndetse w’ubucuruzi muri Kivu y’amajyaruguru ( Bunagana) wasubira mu maboko ya Leta.
Ibi ariko Ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ,burimo kubikora bunyuze mu miryango itegamiye kuri Leta( Sosiete Civil) ikangurira abaturage mu mijyi itandukaye iherereye mu Burasirazuba bwa DRCongo, Goma, Rutshuru Centre, Bukavu , Uvira n’ahandi, gushoka imihanda bakamagana umutwe wa M23 no gusaba ko yava muri Bunagana igasubira mu bugenzuzi bwa Leta.
Hari bamwe mu basenguzi ,bemeza ko ubutegetsi bwa DRCongo busa n’ubwananiwe kwemeza amahanga ikibazo cya M23 binyuze muri Diporomasi, ubu bukaba bwarahisemo undi muvuno wo gukoresha abaturage mu rwego rwo kugaragariza amahanga n’imiryango mpuzamahanga y’uko M23 idashigikiwe n’Abanyekongo .
M23 yo binyuze mu ijwi ry’umuvugizi wayo mubya gisirikare Maj Willy Ngoma ,iheruka kuvuga ko iyi miryango itegamiye kuri Leta yo muri DRCongo ,ari ibikoresho by’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi igamije kwangisha M23 Abanyekongo.
Maj Willy Ngoma yanongeyeho ko benshi mu bamagana M23 ,ari abambari b’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi ariko ko bagomba kwibuka ko n’Abanyekongo bavuga Ikinyarwanda bagomba kugira uburenganzira bwabo, mu gihugu cyabo cya DRCongo ,kimwe nk’abandi banyekongo bose.
Yongeyeho ko n’ubwo bimeze gutyo, hari abandi Banyekongo benshi yaba imbere mu gihugu no hanze yacyo bashigikiye ndetse bumva neza impamvu y’intamabara M23 yatangije ku butegetsi bwa DRCongo ndetse ko ibyo ubutegetsi bwa DRDcongo bwakora byose atari ukwemera ibiganiro M23 idateze gutakaza na cm imwe y’ubutaka yamaze gufata.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune.com