Visi Perezida wa Kenya yirukanye ukuriye urwego rw’ubutasi NIS amushinja kuba ataratanze amakuru y’imyigaragambyo karundura yategurwaga
Visi Perezida wa Kenya, Rigathi Gachagua, yasabye Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’igihugu rushinzwe ubutasi, Noordin Haji, kwegura nyuma y’aho Abanyakenya bakoze imyigaragambyo ikomeye yapfiriyemo abantu batandatu tariki ya 25 Kamena 2024.
Abigaragambya babarirwaga mu bihumbi bangije inyubako zitandukanye z’abayobozi i Nairobi, binjira mu ngoro y’Inteko Ishinga Amategeko, batwika igice cyayo. Basabaga Perezida William Ruto gutesha agaciro itegeko rigenga ingengo y’imari y’umwaka wa 2024/2025.
Gachagua kuri uyu wa 26 Kamena yatangaje ko abigaragambya barushije abapolisi imbaraga kubera ko urwego rw’ubutasi (NIS) rutigeze ruha Perezida Ruto aya makuru, kuko ngo iyo ruba rwarayamuhaye, ntabwo yari gusaba abamushyigikiye kwemeza umushinga w’iri tegeko.
Yagize ati “Perezida William Ruto ndamuzi. Iyo amenya mu mezi abiri ashize ko Abanyakenya badashaka umushinga w’ingengo y’imari, ntabwo yari gusaba abahagarariye ishyaka rye mu Nteko ko bawemeza. Nyamara dufite urwego rwishyurwa n’abaturage kugira ngo ruhe guverinoma ayo makuru. Kandi aho ni ho ikibazo kiri. Dufite urwego rw’ubutasi rudakora, rwasebeje Perezida, guverinoma n’Abanyakenya.”
Visi Perezida wa Kenya yasobanuye ko we ubwe yavuganye n’abofisiye bakuru muri Polisi, bamuhamiriza ko ubutasi butigeze bubaha amakuru y’ubukana bw’iyi myigaragambyo mbere y’igihe.
Abofisiye bakuru muri Polisi bampamirije ko nta makuru y’ubutasi yateganywaga muri Eldoret, Kiricho, Nairobi, Githurai, Embu na Nyeri. Yanageze mu Nteko Ishinga Amategeko kandi ntibyigeze bibaho mbere.
Ati “Bambwiye ko batigeze babwirwa ubukana bw’imyigaragambyo yari iteganyijwe”.
Yasobanuye ko Noordin Haji mbere yo kuyobora uru rwego, yabanje kuba Umushinjacyaha Mukuru, kandi ko mbere yo kuba Umushinjacyaha Mukuru, yari ofisiye muto mu butasi.
Ati “Ubwo yagirwaga Umuyobozi Mukuru w’ubutasi, kubera kwiyumva nk’umuntu muto, yirukanye abahoze bamukuriye. Abayobozi batatu na 13 babungirije bari bafite ubunararibonye bakuwe mu butasi, basiga umuyobozi mukuru udashoboye kuyobora ubutasi.”
Gachagua yatangaje ko iyo Haji akora akazi ke uko bikwiye, impfu zabaye n’ibyangiritse bitari kubaho. Ati “Iyo Nurdin Haji akora akazi ke, ntabwo tuba turi aha. Nta bushobozi afite. Nshaka kuvuga ko agomba kwirengera impfu, akirengera akavuyo kabaye, akirengera gutererana Perezida William Ruto, akirengera gutererana guverinoma ya Kenya, akirengera gutererana Kenya kubera ko atakoze akazi ke ngo atange inama.”
Visi Perezida wa Kenya yeruye, avuga ko icyemezo Haji akwiye gufata ari ukwegura, agasimburwa n’umuntu ushoboye, kandi abayobozi birukanywe ubwo yajyaga muri iyi nshingano, bagasubizwa muri uru rwego.
Ati “Kandi agomba kwegura. Kandi ndasaba Perezida gutoranya Umuyobozi Mukuru ushoboye, agasubizaho abayobozi batatu birukanywe na 13 bari babungirije kugira ngo bagarurire uru rwego ubuzima.”
Imyigaragambyo yo ku wa 25 Kamena yakomerekeyemo abantu 214. Perezida Ruto yasobanuye ko harimo 95 bajyanywe mu bitaro, barimo umwe wari ukiri mu ndembe kugeza kuri uyu wa 26 Kamena.
Gachagua yagaragaje ko iyo NIS iba yarateguje Perezida Ruto ko imyigaragambyo izaba ifite imbaraga, atari gusaba ko umushinga w’ingengo y’imari wemezwa