Ambasaderi Christophe Bazivamo yashyikirije Perezida wa Burkina Faso, Capitaine Ibrahim Traoré, impapuro zimuhesha uburenganzira bwo guhagararira u Rwanda muri icyo gihugu nk’Ambasaderi, ufite icyicaro Abuja mu murwa mukuru wa Nigeria.
Uyu muhango wabereye mu ngoro y’Umukuru w’Igihugu, mu murwa mukuru wa Burkina Faso, Ouagadougou ahari hateraniye n’abayobozi batandukanye b’igihugu barimo na Perezida Traore.
Muri uyu muhango, Ambasaderi Christophe Bazivamo, yakiriwe na Capitaine Ibrahim Traoré, bagirana ibiganiro byibanze ku guteza imbere umubano mwiza usanzwe hagati y’Ibihugu byombi, n’uburyo ubuhahirane hagati y’abaturage bwarushaho gutezwa imbere, cyane ko urujya n’uruza hagati y’u Rwanda na Burkina Faso rudasaba visa.
Ibihugu byombi, u Rwanda na Burkina Faso, bisanzwe bifitanye umubano ushingiye ku mikoranire myiza muri dipolomasi, ubukungu, imigenderanire, imihahiranire n’ibindi.
Rwandatribune.com