Abakandida 190 bahatanaga mu matora y’abagize Ishinga Amategeko y’u Bufaransa bamaze gukuramo kandidatire zabo mu rwego rwo gushyigikira ishyaka Renaissance riri ku butegetsi.
Aba bakandida Bafashe iki cyemezo nyuma y’aho ishyaka Rassemblement National (RN) ry’abahezanguni ryegukanye amajwi 34% mu cyiciro cya mbere cy’aya matora yabaye tariki ya 30 Kamena 2024, Renaissance yo ikabonamo 20,3%.
Muri rusange, imyanya ihatanirwa ni 577, icyakora kuri ubu hari impungenge ko nyuma y’icyiciro cya kabiri cy’aya matora kizaba tariki ya 7 Nyakanga 2024, RN ishobora kubona amajwi 289 y’ubwiganze busesuye.
Mu gihe RN yabona ubu bwiganze, ni yo yagira ijambo rikomeye mu gufata ibyemezo ku buzima bw’igihugu, nko gushyiraho guverinoma nshya, ndetse no kuba yasaba ko Perezida Emmanuel Macron yegura.
Nubwo andi mashyaka atavuga rumwe na Renaissance ya Macron, abenshi mu banyamuryango bayo bagaragaza ko u Bufaransa bwajya mu bibazo mu gihe RN yajya ku butegetsi; bityo ko bakwiye gukora ibishoboka kugira ngo bitazabaho.
Umunyapolitiki Jean-Luc Mélenchon ushyigikiye ko Macron aguma ku butegetsi, yavuze ko mu rwego rwo guhagarara ku mahame y’u Bufaransa, Abafaransa badakwiye kwemera ko RN itsinda. Ati “Ntituzigera na rimwe twemerera ishyaka Rassemblement National gutsinda.”
Ibyamamare mu mupira w’amaguru birimo Kylian Mbappé wakiniye Paris Saint Germain na Jules Koundé wa FC Barcelone na bo basabye Abafaransa guhitamo neza, ntibatore abahezanguni bagamije gukumira abimukira.
Itegeko rigenga amatora ryemerera abakandida b’amashyaka yagize amajwi 12,5% mu cyiciro cya mbere gukomeza guhatana mu cyiciro cya kabiri, gusa hari bamwe mu bujuje ibisabwa badasanzwe ari abayoboke ba Renaissance bemeye guhara aya mahirwe kugira ngo bafungire amayira RN.
Ikinyamakuru Le Monde cyo mu Bufaransa cyatangaje ko abamaze gukuramo kandidatire kugeza mu gitondo cya tariki ya 2 Nyakanga ari 190. Aba bifuza ko ababashyigikiye baha Renaissance amajwi yabo.
Biteganyijwe ko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba wo kuri uyu wa kabiri Nyakanga 2024 ari bwo hamenyekana urutonde ntakuka rw’abazakomeza guhatana mu cyiciro cya kabiri cy’aya matora.
Dukundane Celine Jenviere
RwandaTribune.com