Peresident Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR INKOTANYI ku mwanya w’umukuru w’igihugu kuri uyu wa kabiri tariki 2 Nyakanga 2024 yiyamamarije mu karere ka Kirehe.
Ahari hateraniye uturere tubiri twa Ngoma na Kirehe, abaturage bari benshi cyane babukereye kwa kira umukandida wa FPR INKOTANYI,ubwo yahasesekaraga abaturage mu byinshimo byinshi bamwakiranye urugwiro rwinshi.
Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri bimwe mu byaranze imbwirwa ruhame yagejeje kubari bateraniye aha hantu, Aho Kagame yateruye agira Ati: “U Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi ba bapumbafu.”
Umwe mubatangaga ubuhamya (Musabwasoni Sandra) umwarimu muri kaminiza yagarutse kuri bimwe mu birango byakoreshwaga n’ibinyabiziga byo mu yahose ari Perefegitura ya Kibungo maze avuga ko ubuyobozi bwabanje bwafataga abatuye muri iki gice nk’abapumbafu.
Mu ijambo rye uyu murezi akaba yashimiye Kagame wabambuye uwo mwamboro w’isoni nke agira ati: “Utwo turere twombi dukomoka mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibungo yari ifite amateka yo kugira imodoka iriho ibirango(Plaque) bya JB (Jijuka Bumbafu) bishaka kuvuga ko twari injiji, twari na bumpafu nyamara ubutegetsi bwariho icyo gihe ntibwemereye abanyakibugo ko biga ariko kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na chairman wacu twarize kandi twaranaminuje.”
Ubwo uyu yaramaze kuvuga rero Chairman wa FPR INKOTANYI yahise ahabwa umwanya maze mugusubiramo ibyavuzwe n’uwari ubanje abwira abaturage ko u Rwanda rwagize ibyago byo kuyoborwa n’abayobozi ba ‘’Bapumbafu’’ Ati “Ibyago twagize, u Rwanda rwagize abayobozi b’abapumbafu.”
Mu gushimangira imvugo ye Paul Kagame yavuye ko hari kubakwa u Rwanda ruva mu mateka mabi rwanyuzemo ruyobowe n’abayobozi ba bapumbafu ndetse ko amatora agamije gutuma abaturage bahitamo ubuyobozi bwiza.
Yagize ati: “U Rwanda rwose rwagize ibyago, tugira abayobozi, tugira Politiki byose by’ibipumbafu. Ubu rero turubaka u Rwanda, turukura kuri ayo mateka y’ubupumbafu. Iby’amatora rero bivuze iki? Icyo bivuze ni demokarasi yo guhitamo, guhitamo ubuyobozi butari ubupumbafu. FPR n’imitwe ya politiki ifatanyije na FPR ntabwo turi abapumbafu, ntitwigeze tuba abapumbafu.”
Urubyiruko rwari impinja mu myaka 30 ishize kuru ubu rwarakuze Kagame avuga ko arirwo ruhanzwe amaso ati” “Ariko ubu murakuze, amashuri murayafite, ibijyanye n’ubuzima murabifite. Mbese urubyiruko rwacu ntacyo u Rwanda rwababurana.
Ntacyo u Rwanda ruzababurana kuko mufite abayobozi batari abapumbafu kandi namwe ntabwo muri abapumbafu. None se dushingiye kuri ibyo, icyatunanira twifuza kugeraho ni iki? Ntacyo rwose.”
Kuri ubu uru rubyiruko nirwo ruhanzwe amaso
Aha umukandida wa FPR yagaraje ko urubyiruko arirwo ruhanzweho amaso mu guteza igihugu cyabo imbere yagize ati: “Ni mwe rero igihugu giteze amaso, ni mwe kireba. Mwagize igihe cyo kuba ari twe mureba, abakuru mu myaka babayoboye ariko ubu tugeze aho ari mwe tureba.
Murabyirukana iki? Muraganisha he u Rwanda rw’ejo? Mujye mumenya ko mufite iyo nshingano. Inshingano ya mbere ihera mu guhitamo neza, ibintu bizima.”
Muri iyi myaka 30 u Rwanda rwubatse umutekano utajegajega, ubu igisigaye cyo gushyiraho imbaraga kikaba ari ukwihutisha iterambere rishingiye ku bukungu, kandi ko ushaka kubuza Abanyarwanda amajyambere, ibye bazabikemura bwangu.
Yagize ati:“Iby’umutekano, hafi 90% byararangiye. Iby’amajyambere bishingira ku bukungu butera imbere ni byo dushyizeho imbaraga mu kubyubaka ariko bitari ukubaka gusa ahubwo harimo no kwihuta.
Turashaka kwihuta mu majyambere, ntidushaka ikidutangira. Politiki ya FPR n’abandi bafatanije ni iyo ngiyo. Ushaka kudukoma imbere, akatubuza amajyambere, akatubuza umutekano, ibyo turabikemura vuba na bwangu.”
Yasabye abatuye kirehe guhahirana n’abaturanyi babo ba Tanzaniya
Ku batuye mu karere ka Kirehe, Kagame yabibukije ko bafite abaturanyi bo muri Tanzania, abasaba gukora ishoramari ku buryo abo muri iki gihugu bazajya babahahira, kandi bakiga ururimi rw’Igiswayile kugira ngo kuvugana n’aba bakiriya babo mu buryo bworoshye, bagirane n’umubano mwiza.
Aha yagize ati “Nimuhinge, mworore, mwikorere ishoramari, hanyuma mujye muha abaturanyi ibyo badafite.
Muturanye na Tanzania, muzige n’Igiswayile, numvise mukizi ariko. Ni ururimi tuvuga muri Afurika y’iburasirazuba bwa Afurika, ndetse n’ibindi bice bya Afurika bivugwa Igiswayile. Iyo ushobora kuvugana n’umuturanyi, yaba utuye ahandi, ibyo bituma kubana biba byiza, bituma n’ishoramari mukorana na ryo rigenda neza.”
Yasabye abaturage ku zamutora, umubare watangajwe n’umuryango wa FPR nuko aha hari hari abaturage bagera 200.000 aba rero nibo paul Kagame yasabye ko tariki ya 15 Uku kwezi bazamushyigikira bakamutora.
Rwandatribune.com