U Rwanda rwizihije isabukuru y’imyaka 30 rumaze rwibohoye mu birori byabereye muri Stade Amahoro ivuguruye, kuri uyu wa Kane, tariki ya 4 Nyakanga 2024 bikaba byari byitabiriwe n’abantu benshi mu ngeri zinyuranye.
Ni umunsi Abanyarwanda n’inshuti zabo bazirikana imyaka 30 ishize u Rwanda ruhawe icyerekezo gishya nyuma yo kwibohora ubutegetsi bubi bwaranzwe n’ivangura rishingiye ku moko ryagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Ibirori byo kwizihiza isabukuru y’imyaka 30 ishize u Rwanda rubohowe byitabiriwe n’Abanyarwanda b’ingeri zose ndetse n’inshuti zabo barenga ibihumbi 45 bari bateraniye muri Stade Amahoro.
Kuva saa 6:00 za mu gitondo, imihanda yo mu Mujyi wa Kigali yerekeza kuri Stade Amahoro, yari yuzuyemo abantu baturutse hirya no hino bagana mu birori byo #Kwibohora30 byabaye mu isura nshya nyuma y’imyaka itanu yari ishize bitabera muri stade.
Mu myaka 30 ishize, Abanyarwanda bumvaga kwibohora, bagahita batekereza akarasisi k’Ingabo z’u Rwanda kanogeye ijisho ndetse byari byaramenyerewe ko kaberaga muri Stade Amahoro kuko ari ho ibi birori byaberaga.
Ni ibintu ari ko byaherukaga kuba tariki 4 Nyakanga 2019, ubwo u Rwanda rwizihizaga imyaka 25 yari ishize rwibohoye. Mu 2019, ubwo Stade Amahoro yaherukaga kuberamo ibirori byo kwibohora, yari ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 25 ndetse benshi babaga bicaye ahadatwikiriye.
Kuri iyi nshuro, ibintu byahinduye isura, aho Stade Amahoro, yaguwe ndetse iravugururwa yongererwa ubushobozi mu bwiza n’ubunini aho isigaye yakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza kandi ahantu hatwikiriye.
Ibirori byo kuyitaha ku mugaragaro byabaye tariki 1 Nyakanga 2024, byitabirwa na Perezida Kagame wari kumwe na Perezida w’Impuzamashyirahamwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Tlhopane Motsepe.
Mu ntambuko izira kubusanya n’umurishyo w’ingoma za RDF Military Band, abitabiriye ibi birori banyuzwe n’aka karasisi ndetse bakiriza amashyi y’urufaya izi Ngabo z’u Rwanda. Ni akarasisi kakozwe, amabwiriza atangwa mu Kinyarwanda.
Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye, rwubatse ubushobozi bushikamye by’umwihariko mu nzego z’umutekano, buzatuma iki Gihugu kibaho mu mahoro iteka ryose.
Ati “Mpereye no kuri aha turi, ni kimwe mu bigaragaza uko tugenda twiyubaka twongera kubaka Igihugu cyacu […] Abanyarwanda ubu baratekanye kandi barakomeye kurusha uko bari bameze mu bihe byose byatambutse.”
Yavuze kandi ko nyuma y’uko hari harangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda, hari hakurikiyeho urwo kubaka Igihugu na rwo rutari rworoshye kuko cyari gisigaye ari umuyonga kubera gusenywa n’ubutegetsi bubi bwateguye Jenoside yakorewe Abatutsi bukanayikora.
Perezida Kagame yavuze ko kuva mu myaka 30 ishize Ingabo z’Igihugu zakoze ibishoboka byose mu kwita ku baturage bose mu buryo bungana kandi n’ubu ari ko bikimize kuko zigaragara mu bikowa bizamura imibereho y’abaturage mu nzego zinyuranye, yaba mu bikorwa remezo no mu buvuzi.
Umukuru w’igihugu kandi yavuze ko kuva muri iyi myaka 30 ishize, u Rwanda rutahwemye kwifuza kubana neza n’amahanga ruhereye ku Bihugu by’ibituranyi. Ati “U Rwanda rushaka amahoro yacu, kandi n’ayabandi bose mu karere kacu. Tuzi agaciro k’amahoro kurusha abandi bose, yewe no kubarusha cyane.”
Akomeza avuga ko kandi ibi bigaragazwa n’umusanzu utangwa n’u Rwanda mu bikorwa byo kubungabunga no kugarura amahoro mu Bihugu binyuranye mu butumwa runakoranamo n’Umuryango w’Abibumbye.
Perezida Kagame yashimangiye ko kwibohora biharanirwa kandi bikagerwaho iyo abaturage babyiyumvamo, kandi bakabikora ntawe ubibategetse, ndetse ko ari na ko byagenze ku Banyarwanda banze akarengane kari mu Gihugu kakorerwaga uruhande rumwe rwabo, kandi ko Abanyarwanda bazakomeza kubiharanira. Ati “U Rwanda ruzakomeza kuba mu mahoro kabona n’iyo haza icyo ari cyo cyose.”
Yavuze ko hari abari hanze batarumva amahitamo y’Abanyarwanda, ku buryo hari n’abashaka kurogoya ibiriho byubakwa mu Rwanda, ariko ko ibyo bakora byose ntacyo bizageraho kabone nubwo banyura inzira zose zaba zirimo ikoranabuhanga nko kuri interineti basebya u Rwanda.
Indangagaciro z’Abanyarwanda kandi zituma nta muntu n’umwe ushobora kubambura uburenganzira bwabo kuko babuharaniye mu gihe Isi yari yarabatereranye.
Itariki nk’iyi mu mwaka w’ 1994 ni bwo Ingabo za FPR Inkotanyi zatangaje ku mugaragaro ko zamaze guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse ko zamaze kwirukana umwanzi kandi ko zamaze kubohora Igihugu cyari mu maboko y’ubutegetsi bubi bwaranzwe n’akazu.
Rwandatribune.com