Mu matora rusange y’Abagize inteko ishinga mategeko, mu gihugu cy’u Bwongereza yabaye ku munsi w’ejokuwa Kane, tariki ya 04/07/2024, intsinzi yegukana ishyaka ry’Abakozi(Labour Party), aho ryabonye imyanya 410 mu nteko ishinga amategeko.
Ibi byatumye Keir Rodney Starmer uyoboye iri shyaka, ahita asimbura Rish Sunak wo mu ishyaka ry’Aba-Conservative ku mwanya wa minisitiri w’intebe.
Ni nyuma y’uko ishyaka ry’Abakozi (Labour Party) ryo mu Bwongereza ritsinze amatora rusange, maze Sunak Rich wari minisitiri w’intebe ahita afata umwanzuro wo gutanga intebe,Ndetse anahita yerekeza i Bwami, gushyikiriza umwami w’iki gihugu, Charles III ubwegure bwe.
Umwami Charles III kandi yemeye ubwegure bwa Rish Sunak nk’uko byemejwe n’Ubwami bw’u Bwongereza kuri uyu wa Gatanu, Nyuma yo guhura n’Umwami Charles wa III w’Ubwongereza, Sunak yahamije ko atakiri Minisitiri w’Intebe ku mugaragaro..
Kuri uyu wa Gatanu, kandi byari biteganijwe ko ari na bwo hemezwa minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza, Rish Sunak yegura ku buyobozi bw’iri shyaka ry’Aba-Conservative.
Nyuma y’amatora, Rishi Sunak wo mu Ishyaka ry’Abakonserivateri, yahamije ko Ishyaka rye ryatsinzwe n’iry’Abakozi (Labour).
Mu masaha ashyira saa kumi n’iminota 40 z’Igitondo ku Isaha yo mu Bwongereza, nibwo Sunak yahamije ko Ishyaka rye ryatsinzwe, kandi yanahamagaye Sir Keir Starmer ku murongo wa Telefone amushimira ku ntsinzi Ishyaka rye ryagize.
Mu ijambo rya nyuma nka minisitiri w’intebe, yavugiye ku biro bya minisitiri w’intebe mu Bwongereza, rimenyesha Abanyagihugu bose. Rish Sunak yagize ati: “Nsabye imbabazi. Ukutishimira ibyavuye mu matora kwanyu ndakumva, uko mwatengushywe, kandi ndishyira ku gahanga ibyabaye.”
Rish Sunak yakomeje agira ati: “Uyu ni umunsi ukomeye uje ari iherezo ry’indi minsi y’ingutu, ariko mvuye kuri aka kazi k’icyubahiro ko kubabera minisitiri w’intebe.”
Aya matora yasize Ishyaka ry’abakozi rigize amajwi 412. N’amajwi yiyongereyeho 211 ugereranyije n’ayo ryari ryabonye mu matora ashize.
Ku ruhande rw’Ishyaka ry’Abakonserivateri, ryagize amajwi 121. Ryatakaje amajwi 250 ugereranyije n’ayo ryari rifite mbere.
Sunak n’Umugore we Akshata Murty, bamaze kuva muri 10 Downing Street, ibiro bikoreramo Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, ndetse akaba ari naho atura.
Aya matora yashyize akadomo ku Myaka 14 yari ishize Ishyaka ry’Abakonserivateri ryiharira umwanya wa Minisitiri w’Intebe. Muri iyi Myaka yose, ryagize ba Minisitiri b’Intebe 5 bagiye basimburana batarangije Manda zabo.
Rwandatribune.com