Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Amb. Olivier Nduhungirehe,abinyujije ku rukuta rwe rwa X yagaragaje ko yahuye na mugenzi we w’u Burundi bwana Shingiro bakagirana ibiganiro bigamije gukemura vuba ibibazo biri hagati y’ibihugu byombi.
Mu butumwa bwe yavuze ko kuri uyu wa 6 Nyakanga 2024 yahuye na mugenzi we w’u Burundi.
Ati:” Iyi ni yo gahunda: Reka dukemure ibibazo dufitanye mu buryo bwihuse kandi bwemeranyijweho n’impande zombi.”
Nk’uko Minisiteri Nduhungirehe abigaragaza ,uyu muhuro ni kimwe mu bishobora gutanga icyizere cyo gukemuka kw’ibibazo biri hagati y’u Rwanda n’u Burundi.
Mu ifoto Nduhungirehe yashyize kuri X, iragaragaza ari kumwe na Minisitiri Shingiro w’u Burundi ndetse n’Umunyamabanga wa Leta ushinzwe ubutwererane bw’Akarere muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Gen (Rtd) Kabarebe James.
Mu ntangiriro z’umwaka wa 2024, nibwo umubano w’u Burundi n’u Rwanda wajemo agatotsi nyuma y’igihe wari umaze warasubiye ku murongo, kuko na nyuma ya Coup d’etat yapfubye yo mu 2015, u Burundi bwashinje u Rwanda kubigiramo uruhare ndetse bufunga imipaka iza kongera gufungurwa mu 2022, nyuma y’ibiganiro byamaze igihe hagati y’impande zombi.
Kuwa 11 Mutarama 2024, U Burundi bwongeye gufunga imipaka ibuhuza n’u Rwanda nta tangazo bubanje gutanga, nyuma y’aho Perezida Evariste Ndayishimiye ashinje u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa RED Tabara, wagabye igitero muri zone Gatumba, intara ya Bujumbura.
U Rwanda rwakunze kugaragaza ko nta mutwe n’umwe urwanya leta rufasha ndetse runavuga ko u Burundi bwafunze imipaka ya bwo ibuhuza n’u Rwanda butabanje kubimenyesha Guverinoma bufungiye.