Mu kiganiro Umunyamakuru w’inararibonye akaba anakurikiranira hafi ibya Politike y’uburundi Athanase Karayenga aherutse kugirana na Radio Peace FM Ijwi ry’ urubyiruko yasabye Prezida Evariste Ndayishimiye w’ u Burundi kwegura ku neza akabisa ababishoboye bakayobora barimo Agathon Rwasa ngo cyangwa Fréderic Bamvuginyumvira.
Uyu munyamakuru Karayenga avuze ibi mu gihe igihugu cy’uburundi cyugarijwe n’ibibazo bidasanzwe mu mpande zose z’igihugu, aho uyu Munyamakuru abona ko ikintu gishobora gukiza igihugu muri iki gihe ari uko Prezida Evariste Ndayishimiye yakwegura akabisa ababishoboye akavuga ko Rwasa Agathon cyangwa Frederic Banvuginyumvira bahita bayobora igihugu mu gihe cyumvikanyweho kugira ngo habeho gutegura amatora y’abayobozi bashya.
Nkuko Athanase Karayenga abishkiriza ,mu gihe Prezida Evariste Ndayishimiye yotanga imihoho hashobora gukira ibintu vyinshi kandi abarundi n’amakungu bakazobimwubahira.
Mu gihe Perezida Ndayishimiye yakwanga kwegura, Athanase Karayenga avuga ko abarundi atari abana ko bazamenya icyo gukora kuko umutegegetsi wese aba akeneye umuturage kuruta uko umuturagee yakenera umutegetsi.
Ku bwe, Karayenga avuga ko Abarundi bafite ububasha bwo kumweguza kandi ko ariko bikwiye kugenda kugira u Burundi busubirane umutuzo n’umudendezo bwatswe na Evariste Ndayishimiye nyuma yo kubahemukira.
Rwandatribune.com