Ibi yabitangaje ubwo yari muri gahunda yo kwiyamamaza ku mwanya wa perezida mu karere ka Nyaruguru.
Kuri iki cyumweru ibikorwa byo kwiyamamaza byabereye mu turere twa Nyamagabe na Nyaruguru mu murenge wa Kibeho.
Dr Frank Habineza yakiriwe neza i Kibeho mu karere ka Nyaruguru maze abwira abaturage bako karere ko yishimiye ko yatanze ubuvugizi bwo kubaha umuhanda ubwo biyamamazaga ubushize none akaba agarutse umuhanda barawubonye aboneraho abasezeranya ko nibamutora azabaha uruganda rutunganya ibikomoka ku matungo birimo n’amata nk’akarere gakungahaye ku mata.
Dr Frank Habineza yakomeje abagezaho imigabo n’imigambi abafitiye nibamutora akaba perezida w’igihugu cy’u Rwanda.
Dr Habineza Frank yasezeranyije abaturage ko bazashyiraho amashuri mu mirenge yigisha ibijyanye nibyo imirenge ikeneye.
Yanavuze kandi ko nibamugirira icyizere bakamutora bazashyiraho amategeko atabangamiye abaturage ku bijyanye n’ibiciro byo ku masoko.
Yanongeye gushimangira ko natorwa abaturage bazajya bagurira imiti muri forumasi bakoresheje ibwishingizi bwa mutiweli.
Yakomeje avuga ko bazashyiraho ikigega gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi gifasha abantu kubona inguzanyo ifasha abaturage kwita kubyo bakora kandi icyo kigega kizaba gifite ibiro ku murenge.
Yanavuze ko nk’uko urugomero rw’amashanyarazi rwa Rusizi rutafunze mu gihe ibihugu bihanye imbibi bidacana uwaka ari nako bigomba kugenda no mubindi.
Ibi yabivuze ubwo yashimangiraga ko natorwa ubuhahirane bw’ibihugu bituranye butazongera guhagarara bitewe nuko umubano wabyo urimo agatotsi.
Dr Frank Habineza yijeje ko natorwa ntamuntu uzongera gufungirwa ubusa ko abo bizajya bibaho bazajya bahabwa impozamarira, ndetse n’ibigo bya transit center bifungirwamo abo bita inzererezi bizakurwaho maze asaba abaturage b’uturere twa Nyaruguru na Nyamagabe amajwi bakazamutora anakomeza avuga ko kumutora batazabyicuza.
Harabura iminsi mike ibikorwa byo kwiyamamaza bikarangira, ishyaka Green Party rikaba rifite kandida perezida Dr Frank Habineza n’abakandida depite 50, 24 muri bo bakaba ari abagore
Icyitegetse Florentine
Rwandatribune.com