Mu itangazo yashyize ahagaragara kuri uyu wa 28 Nzeri 2022 mu gitondo, umunyapolitiki Martin Fayulu uyobora ishyaka ECDe, yatangaje ko usibye Urwanda na Uganda hari abandi bantu bihishe inyuma y’umutekano muke ubarizwa muri DRC.
Uyu munyapolitiki wo muri Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo, yahamagariye abanyagihugu bose guhagurukira icyarimwe bakarwanya ibibazo byugarije Igihugu cyabo birimo iby’umutekano ngo batezwa n’u Rwanda na Uganda, akemeza ko hari Abanye-Congo babiri inyuma, kandi agasaba ko nabo barwanywa bivuye inyuma.
Iri tangazo ritangira rivuga ko arambiwe gukomeza guceceka ku mushinga w’ibibazo biri muri Congo “byo guhungabanya umutekano w’Igihugu cyabo giterwa n’Ibihugu bimwe by’ibituranyi ndetse n’abagambanyi bamwe bo mu Gihugu cyabo batandukiriye ku nshingano.”
Yagaragaje ibibazo bitatu by’ingutu biri muri iki Gihugu birimo kuba hari igice kimwe kiri mu maboko y’u Rwanda, icy’umushinga wo kuba ingabo z’u Rwanda na Uganda ziri muri Congo ndetse n’ihohoterwa rikorerwa bamwe mu Banye-Congo mu Burasirazuba bw’Igihugu, aho bari kwicwa.
Yakomeje agira ati “Bityo rero, kwamagana abanzi bacu bakomeje guteza umutekano mucye iwacu, ni inshingano zacu kandi dukwiye gushyira imbere twese nk’Abanye-Congo.”
Agakomeza agira ati “Iki ntabwo ari igihe cyo kwemerera abaducamo ibice ngo duhe icyuho abagambanyi.”
Iri tangazo rya Martin Fayulu rikomeza risaba Abanye-Congo gushyira hamwe bakamagana ihohoterwa aho ryaturuka hose, bakarwanya ibikorwa byo kuyobywa byaba iby’imbere mu Gihugu n’ibituruka hanze.
Martin yasoje itangazo rye avuga ko Abanye-Congo bagomba kubakira hamwe amahoro, ubumwe n’ubuvandimwe kugira ngo bakomeze kurinda ubusugire bw’Igihugu cyabo.amahoro yongere kugaruka, n’umutekano usugire iwabo.
Umuhoza Yes