Bintou yasobanuye ko ingabo za Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC), izibarizwa muri MONUSCO ndetse n’iza RDC zose umutwe wa M23 wazihinduye ubusa ahubwo wagura akarere
Intumwa Yihariye y’Umunyamabanga Mukuru w’Umuryango w’Abibumbye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo akaba n’Umuyobozi w’ubutumwa bw’amahoro bwawo muri iki gihugu (MONUSCO), Bintou Keita, yagaragaje ko ahangayikishijwe bikomeye n’umutwe witwaje intwaro wa M23 udakangwa n’ihuriro ry’ingabo z’ibihugu bitandukanye.
Ingabo Bintou yasobanuye ni iza Afurika y’Epfo, Tanzania na Malawi ziri mu butumwa bw’umuryango w’akarere ka Afurika y’amajyepfo (SAMIDRC), izibarizwa muri MONUSCO ndetse n’iza RDC.
Imbere y’akanama ka Loni gashinzwe umutekano kuri uyu wa 8 Nyakanga 2024, Bintou yagize ati “Mpangayikishijwe bikomeye no kwagura ibirindiro byihuse k’umutwe wa M23 muri Kivu y’Amajyaruguru no gucengera muri Kivu y’Amajyepfo nubwo habayeho ibikorwa bitandukanye bya FARDC, ifashwa bihoraho na MONUSCO na SAMIDRC.”
Bintou yatangaje ko mu byumweru bibiri bishize, M23 yafashe ibice by’ingenzi cyane muri Kivu y’Amajyaruguru birimo Kanyabayonga muri teritwari ya Lubero, kandi ngo mu bihe bitandukanye yagabye ibitero ku birindiro by’ingabo za RDC muri iyi ntara.
Umuyobozi wa MONUSCO yasobanuye ko mu gihe cy’imirwano ya M23 n’ingabo za RDC, abaturage bakomeje guta ingo zabo, bashaka ahantu hari umutekano. Yongereyeho ko intambara ishobora kwagukira mu karere k’ibiyaga bigari.
Umuyobozi wa MONUSCO yagaragaje ko umuti w’ibibazo M23 ifitanye na Leta ya RDC atari intambara, ahubwo ko igikenewe kurusha ibindi ari ari ibisubizo birambye biva muri politiki.
Ati “Ndangira ngo mbibutse ko nta gisubizo cya gisirikare cyakemura aya makimbirane kandi ko amahoro yahagaruka bigizwemo uruhare n’ibisubizo bya politiki birambye.”
Abasesenguzi mu bya politiki bo bavuga ko Madame Bintou yagize isoni ryo kuvuga ko muri izi ngabo zirwana ku ruhande rwa Congo harimo imitwe y’abacancuro biganjemo abaturuka mu gihugu cya Romania,Wazalendo,FDLR,RUD URUANANA na CNRD/FLN .
Ally Mwizerwa
Rwandatribune.com