Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ko yamenye amakuru y’umugambi w’u Bwongereza wo guhagarika gahunda zombi zari zigamije kurengera abimukira, ivuga ko yo igihagaze ku ruhande rwayo.
Bikubiye mu itangazo ryashyizwe hanze na Guverinoma y’u Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki 08 Nyakanga 2024 binyujijwe mu Biro by’Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda.
Iri tangazo ritangira rigira riti “U Rwanda rwamenye umugambi wa Guverinoma y’u Bwongereza wo guhagarika amasezerano ‘Migration and Economic Developmeny Partnership’, yari yamaze kunyura mu Nteko Zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi.”
Ni nyuma y’uko Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer atangaje ko ahagaritse gahunda iki Gihugu cyari cyagiranye n’u Rwanda igamije kohereza abimukira bakinjiyemo binyuranyije n’amategeko.
Iri tangazo rya Guverinoma y’u Rwanda, rikomeza rigira riti “Ubu bufatanye bwari bwatangijwe na Guverinoma y’u Bwongereza mu rwego rwo gushakira umuti ikibazo cy’abimukira kigira Ingaruka ku Bwongereza- ni ikibazo cy’u Bwongereza ntabwo ari icy’u Rwanda.”
U Rwanda rukomeza ruvuga ko rwo rugihagaze ku ruhande rwarwo ndetse runashyigikiye aya masezerano n’ibiyakubiyemo birimo no gutera inkunga ibikorwa byo kuyashyira mu bikorwa.
Rugakomeza rugira ruti “Kandi ruzakomeza gushishikazwa no gushaka ibisubizo by’ikibazo cyugarije Isi cy’abimukira, birimo kubaha umutekano, agaciro n’amahirwe ku mpunzi n’abimukira baza mu Gihugu cyacu.”
Aya masezerano y’u Bwongereza n’u Rwanda yashyizweho umukono bwa mbere muri Mata 2022, ariko aza guhura n’imbogamizi z’abayarwanyije barimo n’Imiryango Mpuzamahanga irimo na UNCHR usanzwe ukorana n’u Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw’abimukira n’impunzi, bituma Urukiko rw’Ikirenga mu kwezi k’Ugushyingo 2023, ruyatesha agaciro.
Yaje kuvugururwa na Guverinoma z’Ibihugu byombi mu kwezi k’Ugushyingo 2023, aho avuguruye yasubizaga impungenge zose zari zagaragajwe n’Urukiko rw’Ikirenga rw’u Bwongereza.
Ibi byatumye ananyura mu Nteko zishinga Amategeko z’Ibihugu byombi, ziranayemeza, kimwe n’Ubwami bw’u Bwongereza, aho kugeza ubu hari hasigaye ko abimukira ba mbere burizwa indege bakoherezwa mu Rwanda.
Minisitiri w’intebe mushya w’u Bwongereza, Keir Rodney Starmer; uyobora ishyaka rya Labour Party, mu biganiro mpaka byakunze kumuhuza na Rishi Sunak yasimbuye, yakunze kuvuga ko natorwa; azahita ahagarika aya masezerano, ndetse mu cyumweru gishize amaze gutorwa, yahise yongera kubishimangira.