Abanyekongo bakomeje kugereka ibibazo byabo byose by’umutekano muke n’amakimbirane hagati yabo ku Rwanda.
Ejo kuwa 27 Nzeri 2022 Devos Kitoko, umunyabanga mukuru w’ishyaka ECIDe rya Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Felix Tshisekedi aganira n’itangazamakuru, yavuze ko Amakimbirane y’amoko amaze iminsi hagati y’ubwoko bw’aba Téké n’aba Yaka mu ntara ya Mai- Ndombe ari u Rwanda rubyihishe inyuma rukoresheje bamwe mu Banyekongo.
Yagize ati:” uyu munsi ntawashidikanya ko u Rwanda arirwo ruri inyuma y’amakimbirane y’amoko hagati y’aba Teke n’aba Yaka mu Ntara ya Mai- Ndombe, rukoresheje bamwe mu Banyekongo bagurishije roho zabo mu rwego rwo gucamo DR Congo ibice( Balkanisation).
Kubwa Devos Kitoko, ngo ibiri kubera mu Ntara ya Mai-Ndombe nti byaje ku bw’impanuka ahubwo n’imigambi yateguwe n’u Rwanda .
Ku rundi ruhande ariko, hari abakurikiranye ijambo rya Devos Kitoko bakomeje kwibaza impamvu Buri gihe iyo havutse ikibazo cy’umutekano n’amakimbirane y’amoko muri DRCongo, bihita bigerekwa ku Rwanda!
Nimu gihe Intara ya Mai- Ndombe iherereye mu Burengerazuba bwa DRCongo mu majyepho ya Kinshasa kure cyane y’aho u Rwanda ruherereye .
Hari n’abandi batatunguwe n’amagambo ya Devos Kitoko umunyamabanga mukuru w’ishyaka ECIDe, kuko n’ubusnazwe Boss we Martin Fayulu yakunze kenshi kumvikana yibasira u Rwanda arushinja kuba nyirabayazana w’umutekano muke muri DR Congo .
Hari n’abandi babona ko ,kuba Ubutegetsi bwa DR Congo n’inzego zishinzwe umutekano bijegajega ndetse byarananiwe gukemura ibibazo by’umutekano n’amakimbirane hagati y’amoko mu gihu cyabo, barahisemo kubigereka ku bandi, by’umwihariko u Rwanda na Uganda.
HATEGEKIMANA Claude
Rwandatribune. com