Leta ya Uganda n’iy’u Rwanda zirashyirwa mu majwi amwe yo kuba zombi zifite uruhare mu kongera imbaraga z’umutwe wa M23 umaze kwigarurira igice Kinini cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Inzobere z’Umuryango w’Abibumbye (ONU) zivuga ko igihugu cya Uganda kirimo gufasha inyeshyamba za M23 zirwanira hakurya y’umupaka wayo mu burasirazuba Congo, zikaburira ko aya makuba arimo gufata indi ntera mu buryo bwihuse.
Bavuga ko ibi bikomeje guteza ibyago byo kuba imbarutso y’intambara yagutse y’akarere.
Inyeshyamba za M23, zifite intwaro zikomeye, akenshi zishinjwa kuba igikoresho cya gisirikare cy’u Rwanda (RDF), ariko inzobere za ONU zagaragaje ibimenyetso byumvikanisha neza ko izo nyeshyamba zinafashwa na Uganda.
Uganda yahakanye ibirego byo muri iyi raporo ya ONU inashinja u Rwanda kugira abasirikare bagera ku 4,000 muri DR Congo barwana ku ruhande rw’izo nyeshyamba.
U Rwanda rwavuze ko leta ya DR Congo nta bushake bwa politike ifite bwo gucyemura amakuba yo mu burasirazuba, bukungahaye ku mabuye y’agaciro, bumaze imyaka ibarirwa muri za mirongo buri mu mvururu.
Inzobere za ONU zavuze ko abasirikare b’u Rwanda bashobora kuba bangana n’abarwanyi ba M23 cyangwa bakaba banabarusha ubwinshi ku butaka bwa DR Congo, kugeza hagati muri Mata uyu mwaka abarwanyi ba M23 byibazwaga ko bagera ku 3,000.
U Rwanda rumaze igihe rubabajwe no kuba hari inyeshyamba z’Abahutu, zizwi nka FDLR, zikorera mu burasirazuba bwa DR Congo – ibikorwa bihuriweho by’ingabo z’u Rwanda na DR Congo byananiwe kuzihakura.
Abakuriye izo nyeshyamba bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yabaye mu Rwanda mu 1994, yiciwemo Abatutsi n’Abahutu batari bashyigikiye ubwicanyi, bose hamwe bagera kuri 800,000.
Umutwe wa M23, uyobowe n’abiganjemo abavuga Ikinyarwanda, wagaragaye bwa mbere n’ubukana bwinshi mu 2012, uza gutsindwa mu mwaka wakurikiyeho bifashijwemo n’umutwe w’ingabo z’amahanga, ubwo benshi mu barwanyi bawo bahungiraga mu nkambi mu Rwanda no muri Uganda.
Mu myaka itatu ishize watangiye kongera kwisuganya mu ntwaro ndetse ubu ugenzura ubutaka bunini mu ntara ya Kivu ya Ruguru, aho raporo ya ONU ivuga ko M23 yashinze ubutegetsi bubangikanye (n’ubwa DR Congo).
Bigereranywa ko abantu miliyoni eshatu bahunze ingo zabo kubera imirwano.
Iyi raporo y’inzobere za ONU y’amapaji 293, ivuga ku byabaye kugeza hagati muri Mata 2024, ni bwo igitangazwa ku mugaragaro – ariko yabanje kugezwa kuri komite ishinzwe ibihano y’Akanama k’Umutekano ka ONU, nuko mu kwezi gushize yohererezwa Akanama k’Umutekano ka ONU.
Iyi raporo y’izo nzobere inaburira ko ingabo z’u Burundi zakoranye n’ingabo za DR Congo mu kurwana na M23 n’abasirikare b’u Rwanda, byenyegeza ubushyamirane mu karere.