Mu karere ka Ngororero habaye umuhango wo guherekeza abakecuru babiri bakubiswe n’inkuba ku wa kabiri tariki ya 8 Nyakanga 2024.
Kuri uyu wa gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 ni bwo abakecuru babiri aribo Musabeyezu Goreti na Nyiramakuba Donathire bashyinguwe mu irimbi rya Siridiyo riherereye mu murenge wa Kabaya akagari ka Mwendo.
Ni nyuma y’uko haguye imvura nyinshi yiganjemo inkuba n’umuyaga yo ku ya 08 Nyakanga 2024 yatangiye kugwa saa 17h00 ikageza k’umugoroba babiri bagahita bitaba Imana.
Abo bakecuru bagombaga gushyingurwa ku ya 09 Nyakanga 2024 ariko ntibyakorwa,
umunyamabanga nshingwa bikorwa w’umurenge wa Kabaya bwana Ndayambaje Simon yakoresheje inteko y’abaturage yabaye ku wa 09 Nyakanga 2024 maze abazwa impamvu batashyinguwe asubiza agira Ati” twakagombye kuba twashyinguye abitabye Imana ariko dutegereje abayobozi bakuru bazaturuka ku karere nabazaturuka kurwego rw’igihugu baje kwifatanya natwe muri icyo gikorwa cy’akababaro rero tuzabashyingura ku wa 10 Nyakanga 2024 mukomeze mugire kwihangana”.
Musabeyezu Goreti na Nyiramakuba Donathire bashyinguwe mu irimbi rya Siridiyo, ni umuhango watangiye saa 14h00 urangira16h30 abaturage bari baje kubaherekeza no gufata mu mugongo abasigaye bari baturutse mu bice bitandukanye.
Mubitabiriye uwo muhango harimo abaturutse muri Minimare, abaturutse ku rwego rw’akarere ka Ngororero ndetse nabaturutse k’urwego rw’umurenge.
Mayor w’akarere ka Ngororero Nkusi Christopher mu gahinda kenshi yafashe umwanya yihanganisha abasigaye avuga ko bazabafasha mu buryo bufatika akomeza avuga ko bagomba no kwirinda mu gihe cy’imvura bakajya ahantu hatekanye.
Asoza yahaye imiryango yasigaye ubutumwa buri muri amverope ndetse anavuga ko bagiye kubashakira icyakwitwa nka esanse.
Nsengimana Donatien