Ingabo za Israel zategetse abantu bose baba mu majyaruguru ya Gaza kuhava bakajya mu bindi bice kuko ariho intambara iri gukomeza igana.
Ibi byakwirakwijwe mu mpapuro zari zitwawe n’indege zitagira umupilote ziburira abaturage batuye mu majyaruguru kwimuka bakajya mu bice bitekanye kuko ariho hagiye kuba isibaniro ry’urugamba.
Umuryango w’Abibumbye ONU wavuze ko ufite impungenge kuri aya mabwiriza cyane ko Atari ubwa mbere ibi bibaye muri Gaza.
Hari hashize iminsi mike igisirikare cya Israel giteye uturere turimo abarwanyi ba Hamas n’inyeshyamba z’Abanyepalestina biyitirira idini ya Islam, byatumye Hamas itangaza ko kuza kw’ingabo za Israel muri utwo duce bizabangamira ibiganiro byabaga byo guhagarika intambara ndetse no kurekura abantu Hamas yafashe nk’imfungwa.
Ibi biganiro birimo ibihugu bitandukanye harimo Misiri, Amerika, Israel na Qatar.
Umuyobozi mukuru wa Hamas, Hossam Badran, yatangaje ko bagerageje korohereza abagize ibi biganiro bakagabanya ibikorwa byabo.
Ni mugihe umwe mu bayobozi ba Israel Benjamin Netanyahu we yavuzeko batazarenga ku masezerano igihe cyose Hamas ikoze ibyo isabwa.
Abaturage batuye mu majyaruguru ya Gaza bagera muri 250000, ubu benshi muri bo bakaba bari guhungira mu majyepfo ariko abandi banze guhunga nkuko tubikesha BBC.
Ibrahim al-Barbari w’imyaka 47 yagize ati: “sinava mu majyaruguru ya Gaza ngo mpungire mu majyepfo kuko ibiturika bizaraswa na Israel ntibizi gutandukanya amjyepfo n’amajyaruguru. Niba ari rwo rupfu nge n’umuryango wange dukwiriye gupfa, tuzapfira mu mazu no kubutaka bwacu”.
Ishami ry’Umuryango wita kumbabare, Croissant Rouge rya Palestina rivuga ko rikomeje gutabazwa n’abaturage batakiva mu mazu yabo babitewe n’ibisasu by’isukanura mu majyaruguru ya Gaza.
Ryagize riti: “Amakuru aturuka mu mjyaruguru ya Gaza agaragaza ko abantu babayeho nabi. Ingabo za Israel zikomeje gukorera ibitero no mubice bituwe n’abaturage’ bakabakura mu byabo n’aho bahungiye”.
Igisirikare cya Israel cyatangiye intambara na Hamas mu Ukwakira 2023, kuri ubu hakaba hamaze gupfa abantu barenga 38.295.
Cynthia NIYOGISUBIZO