Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Felix Tshisekedi yagiranye inama n’Abanyekongo baba mu Bubiligi, abasaba ko bamufasha gushaka uburyo buhamye yahangana n’u Rwanda.
Iyi nama yabaye kuri uyu wa 27 Nzeri 2022, yabereye mu gace ka Benelux, mu murwa mukuru w’Ububiligi ,Brussels, aho Perezida Tshisekedi ari mu ruzinduko bwite , yatangiye nyuma y’Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumye yabaga ku nshuro yayo ya 77.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri RD Congo bitangaza ko usibye aha mu Bubiligi, Tshisekedi azanabonana n’Abanyekongo baba mu gihugu cy’Ubuholandi, aho bazaganira ku bibazo byugarije igihugu cye . Ibi biro bivuga ko ibibazo ikiza ku isonga ari icy’umutekano muke mu burasirazuba bw’igihugu.
Mu Ijambo yagejeje ku bitabiriye ibiganiro mu gihugu cy’Ububiligi, Perezida Tshisekedi yasabye aba Banyekongo kunga ubumwe no gukomeza gushyigikira gahunda igihugu cyabo gifite zirimo n’izigamije kurinda ubusigire bw’igihugu cyabo yatewe na M23 yemeza ko ari ingabo z’u Rwanda.
Ni kenshi Perezida Tshisekedi yumvikana mu mbwirwaruhame ze yemeza ko ingabo z’u Rwanda ari zo zafashe umujyi wa Bunagana ziyambitse umwambaro wa M23.
Ibi byanatumye ubwo aheruka mu nteko rusange ya UN,aterura akemeza ko u Rwanda rwamuteye ndetse asaba ko LONI imukuriraho ibihano yafatiwe byo kutemererwa kugura intwaro , ngo kugira ngo abone uko abashaka kwirwanaho.
Ibirego byose u Rwanda rurabihakana, ahubwo rukemeza ko ibyo Tshisekedi arimo byaba ari ukwikuraho ikimwaro cyo kuba ingabo ze zimaze imyaka n’imyaka zikorana n’umutwe wa FDLR ugizwe na benshi mu Banyarwanda bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka 1994.
Ariko ubu nta kuntu Leta y’u Rwanda yakwiyama Tshisekedi akatuvana mu matama ye! Birakabije cyane rwose u Rwanda rukwiye guhaguruka rukamwiyama mu buryo bukomeye. Hoshi uku n’ugukabya. Uziko ni dukomeza guceceka abantu n’amahanga bazagirango nibyo ibyo adushinja! Diplomacy ntigikora, ubu n’inyungu zishizwe imbere.