Mu majyepfo y’ u Buhindi muri Leta ya Kerala haravugwa ko habaye inkangu n’imyuzure mu ijoro ryakeye ubwo abantu bari baryamye, bihitana abarenga 60, ndetse imibare ishobora kwiyongera. Ni ibiza byatewe n’imvura nyinshi, yatumye imisozi itwarwa n’inkangu inajyana abaturage batari bake.
Umusozi wo mu Karere ka Wayanad ni umwe mu misozi yatwawe n’inkangu, muri iri joro, utwara ubuzima bwa benshi, ndetse amakuru avuga ko imibare y’abahitanywe n’ibi biza ishobora kwiyongera kuko hakitri igikorwa cyo gushakisha ko hari abagitwikiriwe n’ibyondo n’ibikuta byabagwiriye.
Inkangu nyinshi zabaye mu bice byegereye Meppadi muri aka Karere ka Wayanad mu masaaha ya saa munani z’ijoro rishyira kuri uyu wa Kabiri, aho yibasiye cyane uduce tune, ndetse ubu ibikorwa by’ubutabazi bikaba biri gukorwa.
- Kwamamaza -
Inzego z’ubuyobozi zatangaje ko iyi mvura yangije ibikorwa remezo byinshi nk’amashanyarazi, imihanda ndetse hari n’ibiraro byinshi byatwawe n’izi nkangu. Umunyamabanga ushinzwe Itangazamakuru muri Kerala, P M Manoj yavuze ko imibare y’abahitanywe n’izi nkangu ishobora kwiyongera, ndetse anatangaza ko abakomeretse barenga 70, aho bari kuvurirwa mu bitaro by’Akarere.
Aha habereye ibi biza, hoherejwe abasirikare 200 ndetse n’indege ebyiri za kajuguguju z’Igisirikare cy’u Buhindi kimwe na Polisi mu rwego rwo kwihutisha ibikorwa by’ubutabazi.
Mu itangazo ryashyizwe hanze n’Ubuyobozi bw’Ingabo z’u Buhindi bwagize buti “Abantu babarirwa muri magana, birakekwa ko bagizweho ingaruka n’ibi biza.”
- Kwamamaza -
Itangazo ryashyizwe hanze n’Itsinda ry’abaganga ryoherejwe ahabereye ibi biza, rivuga ko rimaze “gutabara abantu babarirwa muri 250 bari mu kaga.”Sandosh Kumar, umwe mu bagize Inteko Ishinga Amategeko y’u Buhindi uhagarariye agace ka Kerala, yabwiye Ibiro Ntaramakuru ANI ko imyuzure yibasiye aka Karere, yatumye ahantu henshi harengerwa n’amazi ku buryo “N’ibikorwa by’ubutabazi biri kugorana.
Rwandatribune.com
DUKUNDANE Janviere Celine