Perezida Paul Kagame yongeye kwibutsa ibinyamakuru bishyira hanze inkuru ziba zigamije guharabika isura y’u Rwanda, ko ntacyo bazageraho, ababwira ko babigerageje kuva cyera ariko imigambi yabo yagiye ipfuba, asaba abantu kujya babitera umugongo bakikomereza inzira nziza igana iterambere.
Ni nyuma y’uko ikinyamakuru ESPN kiri mu bikomeye bikora inkuru zijyanye na siporo, gishyize hanze inkuru ndende kinenga imikoranire y’ubuyobozi bwa Shampiyona ya Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za America, NBA bwagiranye n’u Rwanda mu irushanwa nyafurika rya BAL.
Iyi nkuru ndende ya ESPN igaruka ku bikorwa bya siporo mu Rwanda, igenda inavangamo ibindi iki kinyamakuru kivuga ko kinenga bijyanye ngo no kuba u Rwanda rurenga ku burenganzira bwa muntu, kigakoresha imvugo inyuranye n’ukuri kivuga ko aya masezerano ya NBA yayagiranye ‘n’Umunyagitugu wo muri Afurika’.
Umuvugizi wa Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, mu nyandiko aherutse kunyuza mu kinyamakuru cya The New Times, yanenze iyi nkuru iyobya ya ESPN, aho yagaragaje ko ntakindi igamije, ahubwo ari ugushaka “gusubiza inyuma ibyishimo by’ abanyarwanda bakoresheje gutera hejuru kwabo mu binyoma.”
Agaruka kuri uku kunenga imikoranire ya NBA n’u Rwanda, Yolande Makolo, yagize ati “NBA na BAL bakwiye gukomerwa amashyi ku bwo kwanga kuyobywa n’abashaka ko Abanyafurika baheezwa ku meza yo hejuru ya siporo. Iyi miryango yarebye kure mu kugira uruhare mu guteza imbere imikino mu buryo bw’ubukungu n’imibereho myiza mu Rwanda ndetse no muri Afurika.”
Yagize ati “Ibi byose ni imbaraga zitagize icyo zigeraho. Bakomeje gutsindwa kuva cyera, kandi ni ko bizakomeza kugenda! Mubareke ntimubiteho.”
Uku kunenga u Rwanda kuje nyuma y’uko mu gihe gishize ubwo Abanyarwanda bari mu myiteguro y’Amatora ya Perezida wa Repubulika n’ay’Abadepite, ibinyamakuru binyuranye ku Isi, byiteranyije mu mugambi wo gushyira hanze inkuru z’uruhererekane byise ‘Forbiden Stories’ mu mushinga wa ‘Rwanda Classified’ na wo wari ugamije guhindanya isura y’u Rwanda.
Ni inkuru zari zigamije kurangaza Abanyarwanda n’inshuti zarwo, ariko bazitera umugongo, bikomereza inzira bari barimo, aho abasesenguzi banavuga ko uyu mushinga w’abari bari inyuma, wabapfubanye.
Rwandatribune.com