Mu itangazo rigufi ryaraye risohowe n’ umunyamabanga mukuru w’ Ishyaka riri ku butegetsi rya CNDD FDD, Reveriyano Ndikuriyo yatangaje ko bababajwe n’ urupfu rutunguranye rwa Nestor Uwizeyimana wari umunyamabanga ushinzwe amashyaka akomoka kuri CNDD-FDD mu ntara nshya ya Gitega.
Muri iri tangazo uyu Munyamabanga w’ Ishyaka rya CNDD FDD Reveriyano Ndikuriyo ntacyo yigeze avuga kindi kijanye n’urupfu rw’ uyu muyobozi haba icyamwishe ndetse n’aho yaba yaguye.
Mu butumwa bwaraye bucicikana ku mbuga nkoranyambaga mu Burundi bivugwa ko Nestor Uwizeyimana yaba yaraguye mu bitaro bya Kira aho yari arwariye mu cyumba cy’indembe aho yarimo yongererwa umwuka (reanimation) mu gihe yari agarutse avuye mu butumwa bw’akazi hanze y’igihugu.
Nestor Uwizeyimana bakunze kwita Benurire yabaye umuyobozi w’ urubyiruko rw’ Imbonerakure mu Ntara ya Karusi mbere y’ uko atorerwa ku yobora ishyaka rikomoka kuri CNDD-FDD mu ntara nshya ya Gitega. Karusi ni imwe mu ntara abatavuga rumwe na CNDD-FDD basa n’abadafite yo umwanya na muto.
Nestor Uwizeyimana yari umwe mu bakoresha imvugo ikarishe ku batavuga rumwe n’ubutegetsi, aho bamwe yabakashakiraga ibituma bafungwa, abashinja ko batunze intwaro mu buryo butemewe n’amategeko. Hari kandi n’ abo mu myaka ishize batabaje bavuga ko barusimbutse bitewe n’uyu Nestor Uwizeyimana.
Kugeza ubu ntiharamenyekana icyishe uyu Nestor Uwizeyimana gusa Impfu nk’izi zitunguranye zikomeje gutera abantu amakenga, cyane cyane mu gihe havugwa umwiryane n’amakimbirane mu shyaka CNDD-FDD bikomotse ku myiteguro y’amatora y’ umukuru w’ igihugu ateganijwe mu mwaka utaha wa 2027.
Abayoboke n’abayobozi benshi bo muri iryo shyaka rya CNDD FDD bamaze igihe bavuga ko batinya guhura n’ingorane zirimo n’amarozi bityo bagasaba ko hakorwa isusuma hakamenyekana icyaba cyishe uyu muyobozi Nestor Uwizeyimana.
DUKUNDANE JANVIERE Celine
Rwandatribune.com