Umucamanza Ian Banomy uburanisha urubanza Félecien Kabuga aregwamo ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi, yemeje ko uyu munyemari ari muzima ahubwo yanze kuburana ku bushake.
Umucamanza Iain Bonomy yavuze ko Kabuga ameze neza ariko yanze kwitabira urubanza cyangwa kurukurikirana ku bikoresho by’ikoranabuhanga by’urukiko. Nubwo bimeze gutya ariko, umucamanza Bonomy yanzuye ko iburanisha rikomeza. Ubushinjacyaha buhabwa umwanya ngo buvuze ibibanziriza urubanza.
Urwego Mpuzamahanga Rwashyiriweho Gukora Imirimo y’Insigarira y’Inkiko Mpanabyaha (IRMCT) ruherutse gutera utwatsi ubusabe bw’umunyamategeko Philippe Larochelle, wasabaga ko urubanza rwa Kabuga Félicien ruhagarikwa, mu gihe hategerejwe icyemezo ku bujurire bwo guhindurirwa umwunganizi mu mategeko.
Ku wa 5 Nzeri 2022 ni bwo Me Larochelle yajuririye icyemezo cyo kwangirwa gusimbura Emmanuel Altit, nk’umwunganizi mu mategeko wa Kabuga.
Yavuze ko Kabuga yangiwe kwihitiramo umwunganizi, bikaba bifite ingaruka ku migendekere y’urubanza.
Larochelle kandi yavuze ko bizagira ingaruka ku bizava mu rubanza kuko Kabuga yahatiwe gutangira kuburana yunganiwe n’uwo atizera, bikaba bibangamiye uburenganzira bwe bwo kwiregura.
IRMCT ku wa 20 Nzeri 2022, yemeje ishingiro ry’ubujurire ku kunganira Kabuga mu mategeko, ariko itera utwatsi icyifuzo cy’uko urubanza ruba ruhagaze kugira ngo inzitizi zikemurwe.
Izi mpamvu hari abasanga ari zo zatumye Kabuga atitabira urubanza.
Nyuma y’icyemezo cyo gukomeza urubanza, ubushinjacyaha bwahawe umwanya buvuga ko Kabuga yateye inkunga Jenoside binyuze muri Radiyo ya RTLM yahamagariraga abahutu kwica abatutsi, gutera inkunga interahamwe, gutanga intwaro kuri za bariyeri no gushishikariza interahamwe kwica, zarangiza akazishimira.
Kabuga ashinjwa ibyaha birimo icyaha cya jenoside, guhamagarira abantu mu buryo butaziguye kandi mu ruhame gukora jenoside, ubwumvikane bugamije gukora jenoside, itsembatsemba, itoteza n’ubwicanyi nk’ibyaha byibasiye inyokomuntu, byakozwe mu rwego rwa jenoside yakorewe Abatutsi, mu Rwanda, mu mwaka wa 1994.