Amezi 6 arihiritse, Gen.Kimenyi Nyembo ari ku gatebe aho yaba yarambuwe inshingano ashinjwa guha amakuru y’ubutasi inzego z’umutekano z’uRwanda
Mu kiganiro kigufi yashyize ku rubuga rwa youtube Hategekimana Felicien wahoze hafi ya Perezida wa FDLR Byiringiro Victor,ndetse akaza no kuba umunyamabanga ushinzwe ubukangurambaga muri CNRD FLN yatabarije Gen.Kimenyi Nyembo usanzwe ashinzwe ubutasi muri FDLR FOCA.
Bwana Hategekimana yagize ati:” Ku ruhande rw’abatavuga rumwe na Leta bavuga ko Gen.Sebastien Nyembo icyo azira hari amafaranga Gen.Omega yagiye amuha ngo yoherereze abana be baba mu Rwanda bikarangira uyu Gen.Nyembo ayakubise umufuka,ibindi birego Gen.Nyembo ashinjwa n’ugukorana n’abantu FDLR yise abakozi ba Kigali bari muri Congo Brazavile na Afurika y’epfo.
Gen.Kimenyi kandi ashinjwa kuba yarahawe ibihumbi mirongo inane by’amadorari y’Amerika ayahawe na Gen.Maj Christian Ndaywell Umukuru w’ikigo cy’ubutasi DEMIAP muri Congo-Kinshasa ayo mafaranga akaza kuburirwa irengero.
Gen.Nyembo kandi hari amafaranga yahawe na Komanda w’ubutumwa bwa SADEC Gen.Maj Diakopu ayo mafaranga bakaba bataramenya umubare,ayo nayo yarayariye ibyo byose byatumye inama ya FDLR iterana imwambura inshingano muri iki gihe ubutasi bwa FDLR bukuriwe na COL.ASIZE mwishwa wa Lt.Gen Byiringiro Victor.
Andi makuru Rwandatribune yamenye n’uko Gen.Bgd Kimenyi Nyembo yaba afungiwe ahitwa iKinyana muri Masisi akaba ategerejwe gucirwa urubanza,umutangabuhamya waganiriye na Rwandatribune yavuze ko Gen.Nyembo yagombaga kwicwa mu kwezi kwa 6,ariko haba kutumvikana hagati ya Lt,Gen Byiringiro,Gen.Maj Ntawunguka Omega na Gen.Maj Busogo Komiseri ushinzwe ingabo,bivugwa ko kuba Gen.Kimenyi kuba ataricwa Lt.Gen Byiringiro na Gen Busogo baba batagishaka ko FDLR ikomeza kumena amaraso.
Ariko uruhande rwa gisilikare rwa FOCA rukuriwe na Gen.Maj Omega rushaka ko uyu mugabo yicwa,si ubwa mbere haba hishwe aba Jenerali muri FDLR bazize amaherere cyangwa kutabona ibintu kimwe aha twavuga Gen.Bgd Secyugu Gabral wishwe kuwa 23 Ukwakira 2020, akaba yarazize amasasu yarashwe n’ikipe yari ikuriwe na Ajida Shefu Ndadaye icyo yazize nuko mu nama nkuru ya FDLR yabajije ikibazo gikomeye yagize ati:imyaka 25 irenga irasize twizengurukaho mu mashyamba muhitemo dutere uRwanda turwane cyangwa niba bidashobotse dutahe mu mahoro,ariko tureke guhoza abanyarwanda mu rungabangabo.
Nyakwigendera Secyugu yashinje bamwe mu bayobozi ba FDLR kwitwara nk’abacancuro,abacuruzi ba munyangire ndetse n’abana bato batazi icyo barwanira ,yibazaga ukuntu amaze imyaka 8 afite umugore warwaye mu mutwe akaba adashobora kubona ubuvuzi bw’ibanze kandi hari aba Jenerali bibitseho amamiliyari y’amadorari,icyo yasubijwe n’urupfu.
Taliki ya 08 Kamena 2020 kandi nibwo hamenyekanye urupfu rwa Gen.BGD Hatanguramye Vedaste wari uzwi ku mazina ya Kalebu akaba yari Umuyobozi w’urukiko rwa gisilikare rwa FDLR wishwe ku mabwiriza ya Gen.Omega akaba nawe yararashwe na Ajida Shefu Ndadaye nawe icyo yazize n’ibitekerezo bye aho yanengangaga uburyo bw’imikoreshereze y’amafaranga yatangwa n’abacuruzi bakomeye barimo uwitwa Revokate ayo mafaranga agahita ajyanywa mu miryango y’abayobozi bakomeye bo muri FDLR ,aha uyu Gen.Kalebu yavuze ko hagomba kubaho uburinganire,ndetse avuga ko bitabaye ibyo bazamenyesha abakuriye amaserire bagahagarika izo nkunga FDLR ihabwa
Gen.Kalebu yibazaga ukuntu FDLR Yakira inkunga zivuye muri Diaspora zigeze mu bihumbi 150$ bya buri kwezi ariko ikaba idafite ubushobozi bwo kuba yafata umudugudu n’umwe wo mu Rwanda ku bwa Kalebu akaba yarabonaga ntaho bava ngo bajye ndetse akaba yarasaba ko habaho impinduka mu buyobozi.
Abishwe basaba impinduka muri FDLR ni benshi twavuga Col.Ruhinda wishwe na Gen.Omega amuteze akoresheje mwishwa we witwa Lt.Eric amutega gerenade,twavuga Ajida Niyoyo wiciwe iBinza,Col.Blaise Murwanashyaka warashwe akabasha gutoroka.
Benshi mu barwanashyaka ba FDLR bibaza urugendo rw’uyu mutwe bakarubura,n’umutwe benshi bashinje kubamo ibisahiranda byikunda aha twavuga nk’umuryango wa Gen.Byiringiro uba muri Congo Brazavile uyu muryango wahawe kurindwa n’uwitwa Fidele mwishwa wa Gen Rumuri FDLR iwutangaho akayaba k’ibihumbi 7000$ bya buri kwezi yo kubitaho,aha twavuga ayo Gen.Omega atwara ku kwezi ntiyabasha kubarwa,imodoka afite mmu mujyi wa Goma zicungwa na Maj.Bizabishaka afatanyije na Ajida Fidele Chaste,imitungo ya Gen.Brigade Karume ushinzwe ibikorwa bya gisilikare ni byinshi.
Abasesenguzi mu bya politiki bavuga ko abisunze ko FDLR izabacyura mu Rwanda ku mbaraga za gisilikare bazabyunva bashaje,ahubwo ayo mafaranga bakagombye kuba bayifashisha mu kwiyubaka no kubaka igihugu cyabo.
Mwizerwa ally