Umwanditsi ukomeye wo muri Zimbabwe, Tsitsi Dangarembga, we n’inshuti ye Julie Barnes bahamijwe, icyaha cyo gukangurira rubanda gukora urugomo kubera ko bigaragambije bhafite icyapa gisaba impinduka za politike.
Nk’uko byatangajwe n’’mucamanza yavuze ko imyigaragambyo yakozwe n’uyu mwanditsi hamwe n’inshuti ye yashoboraga guhamagarira abandi bantu kwifatanya nabo, bigahungabanya amahoro, n’umudendezo w’igihugu.
Uyu mwanditsi yatanze ingwate y’amadorari 110,arenga 110,000Frw y’amanyarwanda, kugira ngo adafungwa amezi atatu.
Mu rubanza Tsitsi yahakanye icyaha aregwa, uru rubanza rwatumye abanenga ubutegetsi bavuga ko ari ikimenyetso ko leta irimo guhiga abantu bose bayinenga.
Uyu mwanditsi kandi yatangaje ko atatunguwe n’umwanzuro w’urukiko, aho yavuze ati: “Urubuga rw’ubwisanzure bwo gutanga ibitekerezo n’ubw’itangazamakuru burimo gushonga muri Zimbabwe”. Yongeraho ko ateganya kujuririra uyu mwanzuro w’urukiko.
Ubwo Perezida Emmerson Mnangagwa yajyaga ku butegetsi mu 2017, yijeje abaturage kon azazana impinduka nyuma y’imyaka myinshi y’ubutegetsi butihanganira abatavuga rumwe nabwo bw’uwo yasimbuye, Robert Mugabe.
Uyu mwanditsi yagaragaye mu muhanda wo mu murwa mukuru Harare we n’inshuti ye mu myaka ibiri ishize , bafite ibyapa byanditseho ko bifuza amavugurura ya politike no kurekura abanyamakuru bafunze.
Umuhoza Yves