Perezida Kisekedi yongeye kwibasira mugenze we w’uRwanda Paul Kagame ahakana ko atazigera aganira nawe n’umunsi n’umwe ndetse na M23 ubwayo
Abasesenguzi mu bya politiki bakurikiranye ikiganiro Perezida Felix Kisekedi yagiranye na Radio Top Congo basanga ibiganiro bya Luanda ndetse na Nailobi byaba byarakubise igihwereye.
Bwana Kisekedi avuga ko nta mishikirano azagirana n’uRwanda ko ahubwo azavugana na Perezida Kagame umwanzi wa Congo akamubaza,icyo atekereza gituma akomeza kugirira nabi abanyekongo,ku ruhande rwa AFC M23 Perezida Kisekedi avuga ko atazigera aganira nabo n’umunsi n’umwe mugihe azaba akiri Perezida wa Congo-Kinshasa.
Bwana Sebacumbitsi Evode Umusesenguzi akaba n’impuguke mu bya Politiki wigisha muri Kaminuza ya Michigan yabwiye Rwandatribune ko amagambo ya Kisekedi yerekana ko Leta ya Congo-Kinshasa igifite ibyiringiro by’insinzi mu ntambara ,uyu Musesenguzi uvuka mu gace ka Masisi avuga ko Leta yabo ishingira ku nvugo nziza ikura mu bazungu bagishaka kuvoma ubukungu bwa Congo,bakayereka ko bazayifasha kuyiha imbunda zigezweho ariko abategetsi b’igihugu cyacu bakibagirwa ko bafite abasilikare barangwa n’ubunyamwuga buke,kandi batanzwe n’inda nini imbere yabo.
Ku bwa Sebacumbitsi asanga Perezida Kisekedi agomba kureba ku neza y’abanyagihugu birundanyije mu nkambi za Burenga n’ahandi agaca bugufi ,kuko invugo z’ubukana zihembera imirwano zikongera ubukana bwa M23,aha yagize ati:Ingabo z’uBurundi zaraje Masisi irafatwa,Nyanzale na Gishishi n’uko ,SADEC yaraje ntacyo byatanze yewe reba Kanyabayonga,Katwiguru na Ishasha abo barwanyi aribeshya azaganira nabo kuko nta mbaraga afite zo kubarwanya,kandi ndababwiza ukuri uko atinda ninako ibibazo bikomeza kwiyongera.
Naho Sebigaragara Jean Claude ukuriye Sosiyete Sivile muri Rutchuru,mu kiganiro aherutse kugirana na VOA avuga ko mu minsi mike hasinywe amasezerano yo guhagarika intambara nibwo umutwe wa M23 wahize uzamuka ufata Giseguru,Katwiguru,Nyamirima na Ishasha n’utundi duce uyu musesenguzi avuga ko bikigoye kumenya icyo impande zihanganye icyo zishaka ku meza y’ibiganiro.
Abakurikirana ibintu hafi k’umutekano wa Congo bavuga ko intambara ishobora kwerekeza mu mujyi wa Goma wari igicumbi cy’ingabo nyinshi mpuzamahanga,aho byitezwe ko benshi bazahungira mu Rwanda nkuko byagendekeye abapolisi bari barinzwe umupaka wa Ishasha bagahungira muri Uganda.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune