Urwego rw’Igihugu Rushinzwe Kugenzura Imikorere y’Inzego zimwe z’Imirimo Ifitiye Igihugu Akamaro (RURA) rwamenyesheje abaturarwanda ko mu gihe cya amezi abiri ari imbere.
Uhereye kuri uyu 7 Kanama saa moya za nimugoroba ko ibiciro by’ibikomoka kuri peterori byavuguruwe aho igiciro cya Litiro ya lisansi kitagomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,629 kuri Litiro. Naho igiciro cya Mazutu ntikigomba kurenga amafaranga y’u Rwanda 1,652 kuri Litiro.
Igiciro cya Lisansi cyashyizwe ku mafaranga 1,629 kuri Litiro kivuye ku mafaranga 1,663 kuri Litiro cyari cyashyizweho kuva mu kwezi kwa Kamena k’uyu mwaka. Bivuze ko Lisansi yagabanutseho amafaranga 34 Frw kuri litiro.
Ni mu gihe igiciro cya Mazutu cyashyizwe ku mafaranga 1,652 kuri Litiro akaba ari nacyo giciro yari isanzweho muri aya maze abiri ashize.
RURA yamenyesheje ko mu gihe cy’amezi abiri ari imbere uhereye uyu munsi tariki 07 Kanama 2024 Saa moya z’umugoroba, ibiciro by’ibikomoka kuri Peteroli byavuguruwe biratangira kubahirizwa.
Iri hindagurika ry’ibiciro rishingiye ahanini ku ihindagurika ry’ibiciro by’ibikomoka kuri peteroli riri kugaragara ku isoko mpuzamahanga nku RURA yabitangaje.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com