Perezida wa Angola, João Lourenço, yageze i Kinshasa kuri uyu wa 12 Kanama 2024, yakirwa na mugenzi we uyobora Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi Tshilombo.
Ubwo Perezida Lourenco yageraga ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya N’Djili, yabanje kwakirwa na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner.
Ibiro bya Perezida wa RDC byasobanuye ko biteganyijwe ko Tshisekedi na Lourenço bagirana ikiganiro kibera mu muhezo, ku cyemezo cyo guhagarika imirwano hagati y’impande zishyamiranye mu burasirazuba bwa RDC cyafatiwe i Luanda tariki ya 30 Nyakanga 2024.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner, yabwiye itangazamakuru ko Lourenço na Tshisekedi bishimiye kuba ingabo za RDC na M23 barashoboye guhagarika imirwano nk’uko babisabiwe mu nama y’abakuru ba dipolomasi yabereye i Luanda ku wa 30 Nyakanga.
Yagize ati: “Abakuru b’ibihugu byombi bishimiye ishyirwa mu bikorwa ry’agahenge ko kuva ku wa 4 Kanama, banashimangira umuhate wabo wo kugira ngo aka gahenge kubahirizwe ndetse kanashyirwe mu bikorwa n’impande zose zakemeranyije.”
Byateganyijwe ko nyuma y’ikiganiro cy’aba bakuru b’ibihugu, Minisitiri Kayikwamba na mugenzi we wo muri Angola, Ambasaderi Tete Antonio, basobanurira abanyamakuru imyanzuro y’aba bakuru b’ibihugu.
Perezida Lourenço yabanje mu Rwanda, aho yakiriwe na Perezida Paul Kagame, baganira ku buryo amahoro n’umutekano birambye byaboneka mu burasirazuba bwa RDC.
Ibiro by’Umukuru w’Igihugu, Village Urugwiro, ubwo byemezaga uku guhura, byagize biti “Perezida Kagame yanahuye na Perezida João Lourenço wa Angola, witabiriye irahira rya 2024. Muri uku guhura, Perezida Kagame yagaragaje ko yashimye imbaraga Perezida Lourenço ashyira mu kugarura amahoro n’umutekano birambye mu karere.”
Inama yabereye i Luanda tariki ya 30 Nyakanga, ababyitabiriye banzuye ko ibiganiro bizakomeza, hagamijwe kugira ngo amahoro n’umutekano birambye biboneke mu burasirazuba bwa RDC.
Inzobere mu iperereza z’ibihugu bitatu zahawe inshingano yo gusuzuma uburyo bwo gusenya umutwe wa FDLR bwagaragajwe n’intumwa za RDC, imyanzuro y’iri suzuma ikaganirwaho muri uku kwezi kwa Kanama 2024.
Ikibazo cyagaragaye kinashobora kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’umwanzuro wo guhagarika imirwano ni uko Leta ya RDC yagaragaje ko idateze kuganira na M23 kuko ngo ni umutwe w’iterabwoba.
Ukwinangira kwa Leta ya RDC gushobora gutuma intambara gahati y’ingabo zayo na M23 ikomeza, ikenyegezwa n’ibikorwa byibasira Abanye-Congo bo mu bwoko bw’Abatutsi mu gihe byakomeza kuko ni byo byatumye abarwanyi b’uyu mutwe bafata intwaro kugira ngo barwanirire uburenganzira bwabo.