Abanyamulenge bongeye gusaba Perezida Ndayishimiye guta muri yombi Agato Rwasa na bagenzi be bashinjwa ubwo bwicanyi
Abanyamulenge baba mu Bwongereza, uBuraya na Amerika bibutse ababo baguye mu bwicanyi mu Gatumba, bashinga ibuye mu Bwongereza ry’urwibutso rw’ababo biciwe mu Gatumba hakaba hasize imyaka 20.
Ubwo bwicanyi bwabereye mu nkambi y’impunzi yari iherereye mu Gatumba mu Burundi, kw’itariki ya 13 z’ukwezi kwa munani mu 2004,bivugwa ko haguyemo abasaga 166.
Abanyamulenge n’inshuti zabo bavuze ko bashima igihugu cy’uBwongereza cyabahaye ubutaka Bungana na Hegitari ebyiri bwo kuzubakamo urwibutso,ndetse bakazajya babona aho bibukira ababo baguye muri ubwo bwicanyi .
Uyu muhango wabereye mu mujyi wa Salford uri mu majyaruguru y’uBwongereza ndetse hakaba hatambwe igitambo cya Misa yabereye mu rusengero rwa GoChurch Manchester,witabiriwe na Tereza Pepper wari uhagarariye Burugumesitiri wa Salford.
Mu kiganiro amaze kugirana na Rwandatribune Bwana Jules Mutabazi Umuvugizi wa Twirwaneho yavuze ko banejejwe no kuba igihugu cy’uBwongereza cyafashe iya mbere mu kunva akababaro kabo,kandi avuga ko iki gikorwa gikomereza no mu gihugu cya Canada,aha rero Jules akavuga ko Umuryango mpuzamahanga harimo na Leta y’uBurundi bagomba gutanga ubutabera bakagondoza Leta y’uBurundi guta muri yombi Agato Rwasa na bagenzi be,bashinjwa gukora ubu bwicanyi bwibasiye inyokomuntu.
Kubw’iyi mpuruza kandi abaturage b’abanyekongo bo mu bwoko bw’Abanyamulenge baganiye na Rwandatribune batewe impungenge n’inyigisho zibiba ivangura ry’amoko zikomeje gutangwa n’ikigo cy’ubutasi SNR kigamije kwangisha abo mu bwoko bw’abatutsi n’andi moko atuye muri Kivu y’amajyepfo,muri iki gikorwa kigayitse harimo kunvisha ko hari abitwa Les Bantous na Nilotike kandi ko aba Bantu bagomba kwikiza abanilotike aribo Banyamulenge.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com