Kuri iki cyumweru taliki ya 18 Kanama 2024 imodoka itwara bagenzi yaminjweho urusasu n’abantu bataramenyekana 8 barahagwa
Isoko ya Rwandatribune iri mu gace ka Sake ivuga ko kuri uyu mugoroba byamenyekanye ko imodoka yari itwaye abagenzi n’imizigo yaguye mu gico cy’abagizi ba nabi bayiminjaho urusasu abantu 8 barapfa abanda barakomereka.
Ubu bwicanyi bwabereye mu gace ka Luhonga mu ntera ya 12 Km ugana iSake,abatangabuhamya bavuze ko imodoka yatwe n’abantu bataramenyekana babanje kwica uwari uyitwaye n’abantu 8 n’izindi nkomere zitamenywe umubare ,abakomeretse bajyanywe mu bitaro bya Goma.
Ubu bwicanyi buza bwiyongera ku bundi buherutse kubera mu gace ka Kimoka hafi ya Sake kuri uyu wagatanu ,umwe mu bayobozi bo mu gace ka Masisi utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko ubu bwicanyi buri gukorwa n’urubyiruko rwiyise Wazalendo,rugamije kwambura abaturage utwabo uyu muyobozi akaba saba Leta kugira icyo yakora kugirango aba baturage bamburwe imbunda.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune