Akoresheje imbuga nkoranya mbaga, umukuru w’igihugu cya Repubulika ya demokarasi ya Congo, yongeye gushimangira ko Joseph Kabira wahoze ari Perezida w’iki gihugu atera inkunga AFC ibarizwamo n’umutwe wa M23.
Hari hashize amasaha nka 15 bitangajwe ko igihugu cya Zimbabwe cyaburijemo umugambi wa leta ya Kinshasa wo kwivugana Joseph Kabila ndetse na Gen John Numbi wahoze ari umuyobozi mukuru wa Polisi ya RDC.
Ku wa Gatanu w’iki Cyumweru dusoje, nibwo i Harare muri iki gihugu cya Zimbabwe hari hateraniye inama y’umuryango w’iterambere ry’ibihugu by’Afrika y’Amajy’epfo, SADC. Tshisekedi nawe nk’umunyamuryango ukomeye muri uyu muryango (SADC), yari y’itabiriye iyi nama ya 44.
Nk’uko byavuzwe, mu kwitabira kwa Tshilombo yari yazananye n’itsinda rigwiriyemo abasirikare bakora mu ishami rishinzwe iperereza, aho ryari rigizwe n’abantu 34, ariko aya makuru akavuga ko iri tsinda ryarimo ryiyita abacuruzi. Iri tsinda rero ngo ryacumbitse mu ma hotel atatu, kandi ngo akaba yari hafi n’aho abo ryahigaga bacumbitse.
Iri tsinda ngo ryanahinduranyaga imodoka cyane, ubwo ryari ririmo gushakisha uko rya kwivugana Joseph Kabira, ariko uyu mugambi uza kwikomwa imbere n’igisirikare cy’iki gihugu cya Zimbabwe. Kimweho nta byinshi byatangajwe bigaragaza amayeri Abanyazimbwe bakoresheje mu gupfubya uwo mugambi wa Tshisekedi wo kwica Joseph Kabira.
Mu gihe aya makuru yari amaze gusakazwa ku mbugankoranyambaga, kuva ku munsi w’ejo hashize tariki ya 19/08/2024, Perezida Félix Tshisekedi kuri uyu wa Kabiri yahise atangaza anashimangira ko umutera nkunga ukomeye w’ihuriro rya AFC ari bwana Joseph Kabira. Yagize ati: “Ni ukuri, kandi, mbivuga mbizi neza, Kabira niwe mutera nkunga ukomeye wa AFC.”
Tshisekedi yongeye gutangaza ibi mu gihe mu minsi ya vuba, yagiye yumvikana ari gushinja Joseph Kabira gukorana bya hafi n’umutwe wa AFC ya Corneille Nangaa ubarizwamo inyeshyamba za M23 zikomeje kurwanya ubutegetsi bwa Tshisekedi.
Bwa mbere Tshisekedi abivuga, yabitangaje ubwo yari i Bruxelles mu Bubiligi, ni mu gihe yasohokaga ibitaro yari amazemo ibyumweru bitatu abirwariyemo, aho yagize ati: “Turabizi ko Joseph Kabira ari mu batera inkunga abarwanya ubutegetsi bwacu. Si byo gukekeranya, oya, ni umwe na M23.”
Rwandatribune.com