Abarimu bahunze M23 basabwe gusubira mu bice igenzura bagakomeza akazi kabo kuko abariyo nta kibazo bafite
ibikorwa by’uburezi byagiye bihagarara muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bitewe n’intambara yibasiye icyo gihugu, kuri ubu Leta Ikaba isaba abarimu bahunze gutahuka kuko igihe cyitangira ry’amashuri cyegereje.
Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo biteganyijwe ko tariki ya 02 Nzeri Umwaka w’Amashuri 2024/2025 ari bwo uzatangira hakaba hafashwe icyemezo ko abarimu bari mu buhungiro basubira mu bice baturutsemo dore ko benshi bagiye bahunga intambara ya M23 ihanganyemo na FARDC.
Umujyanama w’iby’uburezi n’ubuzima wa Guverineri w’intara ya Kivu ya ruguru Madame Kamala mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru yagize ati: murabizi ko tariki ya 02 z’uku kwezi kwa cyenda ,ariho amashuri yose agomba gutangira mu gihugu hose ari ayigenga n’aya Leta kandi Leta iri gukora ibishoboka byose kugura ngo abana bige.
Akomeza agira Ati” Abarimu nabo rero bagomba gukora ibishoboka bagasubira mu duce baturutsemo amashuri agatangira bariyo ibyo birafasha cyane kugira ngo abanyeshuri bazige bamaze neza abayobozi bamashuri na bo barasaba gushyiramo imbaraga”.
Gusa n’ubwo avuga ibyo Abarimu barebwa nabyo ntibabyumva kimwe,bamwe muri bo bavuga ko banenga icyo cyemezo cya Leta bakavuga ko aho basabwa gusubira ari mu duce tukigenzurwa na M23 ngo rero gusubirayo birabagoye cyane.
Bakomeza bavuga ko ngo bahunze abagizi ba nabi Kandi ko kubasubiramo bibagoye binabateye ubwoba.
Umuyobozi wa sosiyete civil bwana Gentil Karabuka asobanura ko n’ubwo hari abahunze imirwano hari abandi basigaye bari kwigisha kandi bababyeho neza gusa akavuga ko gusaba abahunze kugaruka bari ugushyira ubuzima bwa bo mu kaga.
Bivugwa ko hatarafatwa icyo cyemezo hari abarimu bamwe na bamwe bagiye baterwa ubwoba bakabwirwa ko nibadasubirayo bazirukanwa gusa ibyo ntibibafataho.
Abo barimu barasaba Leta ko aho kubasubiza mu byo bahunze ahubwo yabafasha bagakomereza umwuga wa bo mu nkambi bahungiyemo ngo na cyane ko abagera kuri 90% bahunze barimo n’abanyeshuri nk’uko bitangazwa na Richard Gasore umwe mu bayobozi b’ibigo wahunze aturutse muri teritwari ya Masisi.
Umwe mu bayoboye amashyirahamwe y’uburenganzira bw’abarimu muri icyo gihugu Sebigaragara Jean Claude avuga ko guhatiriza abo barimu gusubira iyo bavuye ari ugushyira ubuzima bwa bo mu kaga.
Ati” gufungura amashuri ni byiza Kandi no kwiga ni byiza ariko imbogamizi abaturage bafite ni uko umwanzi M23 akomeza gutura aho bahunze.
Abo barimu n’abanyeshuri bahunze baturutse muri teritwari ya Rutshuru na Masisi no mu nkengero za Rubero aho umutwe wa M23 yigaruriye utwo duce ,itwambuye ingabo za Leta ya Congo mu ntambara bahanganyemo imaze igihe kirenga imyaka ibiri nk’uko ijwi rya America ribitangaza.
Ibi bishobora gutuma hibazwa niba M23 ntacyo itwaye Leta ya Congo kuba isaba abaturage guhunguka bakabana nayo nyamara nayo ubwayo ihiga uwo mutwe wa M23 umaze no kwigwizaho ibice byinshi by’iki gihugu.
Icyitegetse Florentine
Rwanda tribune.com