Uganda iravuga ko yabonye peteroli nyinshi mu tundi turere
Minisitiri w’ingufu muri Uganda yatangaje ko icyo gihugu kirimo gushakisha peteroli mu tundi turere tubiri bikekwa ko iramutse ihabonetse yakongera ku yamaze kuboneka muri iki gihugu ibarirwa mu tungunguru miliyari 6.5.
Iyi yabonetse mu kibaya cyo mu burengerazuba bw’igihugu hafi n’umupaka wa Repubulika ya demukarasi ya Kongo hafi mu myaka 20 ishize, ariko izatangira gucukurwa umwaka utaha.
Minisitiri w’ingufu muri Uganda, Ruth Nankabirwa, yabwiye abanyamakuru mu murwa mukuru i Kampala ko abahanga mu byerekeye iby’ubutaka barimo barashakisha peteroli mu karere k’amajyaruguru n’akamajyaruguru ashyira uburasirazuba bwa Uganda ahitwa Moroto.
Yavuze ko Uganda ifite uturere tugera kuri dutanu dukekwamo peteroli. Kamwe muri two kamaze kwemezwa, ubu hagezweho utu tubiri abahanga batangiyemo imirimo y’ubushakashatsi