Minisiteri y’ubutabera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo yatangaje ko yatangiye gukurikirana Lt Gen Kifwa usanzwe ari umuyozi w’ikigo cya gisirikare cya Kamina wagaragaye ku mbuga nkoranyambaga arimo guhohotera umunyamategeko mu genzi wabo Me Kabwende.
Ahagana tariki ya 19/08/2024, nibwo abanyamategeko bakorera mu ntara ya Haut-Lomami bahuriye ku rukiko rukuru rwa gisirikare rwa Gombe i Kinshasa, mu gisa n’imyigaragambyo, maze bandikira ubushinjacyaha bwa gisirikare babusaba gukurikirana Lt Gen Kifwa usanzwe ari umuyozi w’ikigo cya gisirikare cya Kamina.
Ibi, abanyamategeko babisabye, nyuma yuko ku mbuga nkoranya mbaga hasakaye amashusho agaragaza abasirikare bahagarikiwe na Lt Gen Kifwa barimo batoteza bwana Me Kabwende, bamubwira kurira imodoka yo mu bwoko bwa Jeep.
Muri iyo Video yagiye hanze ibigaragaza, ubona abasirikare ba Kifwa barimo ku muhondagura, undi nawe atakamba ngo ba mugirire imbabazo ariko biranga biba iby’ ubusa, Perezida w’urugaga rw’abavoka, Me Mourice Kanyama, yatangaje ko mu gihe umunyamategeko umwe ahohotewe, n’abandi bose baba bahohotewe.
Yagaragaje ko abavoka ari abantu bafite agaciro kuko baharanira uburenganzira bwa bose kugeza ku mukuru w’igihugu. Yagize ati: “Twizeye ko ubutabera buzakora akazi kabwo. Ntabwo tuzi ibizaba ariko byibuze, kandi twashyikirije kopi ubuyobozi bwose bw’igihugu kugira ngo bugire icyo bubikoraho, tubone umunyamategeko n’ubutabera muri rusange bisubizwa agaciro.”
Minisiteri y’ubutabera, mu itangazo ryashyizweho umukono n’umuyobozi w’ibiro bya minisiteri ku munsi w’ejo hashize tariki ya 22/08/2024, isobanura ko ubushinjacyaha bwa gisirikare bwatangiye gukurikirana Lt Gen Kifwa, kandi ko yizeza ko izakora ibishoboka kugira ngo ubutabera butangwe ku byaha akurikiranyweho birimo gutoteza no gukora ibindi bikorwa bitesha agaciro ikiremwa muntu.
Rwandatribune.com