Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (DGPR) ryasabye imbabazi abanyarwanda nyuma y’amakuru ryatangaje risaba Guverinoma kuganira n’imitwe itavuga rumwe nayo yaba iyitwaje intwaro ndetse n’itazitwaje bigateza impaka.
Ni ingingo yagarutweho mu kiganiro n’abanyamakuru cyabaye tariki 5 Kanama uyu mwaka, aho Dr Frank Habineza uyobora iryo shyaka yavuze ko mu rwego rwo gusigasira amahoro arambye, Guverinoma y’u Rwanda ikwiriye kuganira n’imitwe iyirwanya yaba iyitwaje intwaro ndetse n’itazitwaje.
Green Party yavugaga ko ari imwe mu ngingo ziri mu migabo n’imigambi bari bihaye mu 2017, nubwo batabashije gutsindira umwanya wa Perezida.
Ayo magambo hari benshi batayishimiye kuko imitwe myinshi yitwaje intwaro irwanya u Rwanda, ifitanye isano cyangwa imikoranire n’abasize bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka wa 1994.
Mu nama rusange y’Ihuriro ry’Imittwe ya Politiki yemewe mu Rwanda (NFPO) yabaye kuri uyu wa kane Umuyobozi wa Green Party Depite Frank Habineza yasabye umwanya maze abwira ibitabiriye iyi nama banahagarariye Imitwe ya Politiki mu Rwanda ko basanze ingingo batangaje mu kiganiro n’Itangazamakuru batarayisesenguye neza ndetse ngo banayisobanure neza bityo bakaba basaba imbabazi Abanyarwanda bose muri rusange ndetse n’abo iyi ngingo yaba yarakomerekeje.
Yanavuze kandi ko iyi ngingo nkuko bari bayifite mu migabo n’imigambi y’Ishyaka (Manifesto) bagiye kuyikosora bakayandika neza kuburyo nta makosa azongera kugaragaramo ashobora guteza urujijo mu banyarwanda.
Bamwe mu bahagarariye Imitwe ya Politiki yemewe mu Rwanda bari muri iyi nama bashimiye Dr Frank Habineza kuba ateye intambwe yo gusaba imbabazi kuko bahoraga bibaza icyamuteye gutangaza ariya magambo.
bagiriye inama Depite Fransk Habineza yo kujya asuzuma neza ibyo agiye gutangaza kugira ngo bijye bireka guteza urujijo ndetse no kuba byakurura umwuka mubi mu banyarwanda.
Depite Frank Habineza yabyakiriye neza anabashimira inama bamugiriye anabizeza ko amakosa yose yabaye bagiye kuyakosora mu buryo bunoze.
Norbert Nyuzahayo