Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 30 Nzeri 22, nibwo agatsiko k’abasirikare kayobowe na Capt Ibrahim Traoré katangaje ko kahiritse ubutegetsi bwa Col Paul-Henri Sandaogo Damiba wayoboraga iki gihugu kuva muri Mutarama 2022.
Mu itangazo ryasomewe kuri Radio na Televiziyo by’igihugu, Cpt Ibrahim Traoré yemeje ko ariwe ugiye kuba ayobora igihugu mu nzibacyuho. Yatangaje kandi ko imipaka y’igihugu ibaye ifunze, Guverinoma y’inzibacyuho yari yashyizweho yo kugarura ibintu ku murongo nayo yavanweho, ndetse hatangijwe ibihe bidasanzwe guhera saa tatu z’ijoro kugeza saa kumi n’imwe zo kuri uyu 1 Ukwakira 2022.
Ku munsi w’ejo tariki ya 30 Nzeri 2022 mu murwa mukuru wa Burkina Faso ,Ouagadougou humvikanye urusaku rwinshi rw’amasasu , hahita hakorwa umukwabu ukomeye kuko abasirikare bashyizwe ahantu hose.
Abasirikare bashyirwa mu bice bitandukanye by’umujyi, kandi batangaza ko Perezida Paul-Henri Sandaogo Damiba ameze neza mugihe abaturage bari bahiye ubwoba.
Nk’uko byatangajwe na Reuters urwo rusaku rw’amasasu rwumvikanye mu bice bya Kosyam, mu ngoro y’umukuru w’igihugu ndetse no mu kigo cya gisirikare cya Baba Sy, ahatuye perezida Sandaogo uri mu nzibacyuho yo kuyobora icyo gihugu.
Iraswa ry’inzi ntwaro z’imizinga rikimara kumvikana , ngo abasirikare bahise bashyira amabariyeri mu mihanda yerekeza ku nyubako zikomeye za Leta, ndetse banakuraho imirongo yumvikaniragaho Radio na Televiziyo by’igihugu.
Ibi bibaye bikurikira imyigaragambyo imaze iminsi mu mujyi wa Bobo-Dioulasso , aho basabaga ko Paul Henri Damiba uyobora iki gihugu yegura.
Tariki ya 2 Mutarama 2022, nibwo Col Paul Henri Damiba wari ukuriye akanama ka Gisirikare ka(MPSR) yahiritse ubutegetsi bwa Roch Marc Christian Kaboré.
Iri hirikwa ry’ubutegetsi ribaye muri icyo gihugu ni irya 10 kuva cyabona ubwigenge.