Perezida Paul Kagame, yashyize abayobozi mu myanya itandukanye, barimo Frank Gatera wagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika.
Frank Gatera yagizwe umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Perezidansi ya Repubulika,ni impinduka Umukuru w’Igihugu yakoze kuri uyu wa Mbere tariki 30 Nzeri 2024, nk’uko bikubiye mu itangazo ryaturutse mu Biro bya Minisitiri w’Intebe.
Mu bandi bashyizweho harimo Dr Yvonne Umulisa wagizwe umunyamabanga Mukuru wa Sena, Michelle Byusa yagizwe umunyamabanga uhoraho mu Biro bya Minisitiri w’Intebe, Irene Murerwa yagizwe umuyobozi Mukuru ushinzwe ubukurarugendo muri RDB.
Jules Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru wa sosiyete ishinzwe gutwara abantu n’ibintu mu ndege (ATL), Eva Nishimwe agirwa umuyobozi mukuru wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege.
Madamu Eva Ndenga yagizwe umuyobozi Mukuru Wungirije wa Sosiyete ishinzwe imirimo rusange ku kibuga cy’indege (RAC), Madamu Isabelle Mugwaneza agirwa umujyanama wihariye muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane.
Madamu Marie Mediatrice Umubyeyi yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Abagore (NWC), mu gihe Brave Ngabo yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’Urubyiruko (NYC).