Umupfakazi wa Col.Ruhinda avuga ko yatewe n’abantu batazwi bikekwa ko ari abo muri FDLR baramusahura
Isoko ya Rwandatribune iri Goma ivuga ko hasize ibyumweru bibiri urugo rw’uwahoze ari Komanda wa CRAP muri FDLR rutewe rugasahurwa.
Uyu mutegarugori utuye mu gace ka Keshero avuga ko yatewe mu ma saa sita z’ijoro aho abamuteye babanje kumupfuka mu maso,nyuma bamwambura amafaranga n’ibindi bikoresho by’ingenzi byari mu nzu harimo amateleviziyo amafaranga agera ku bihumbi 50 by’amadolari y’Amerika.
Uyu mugore avuga ko mu bateye hari abo yabashije kumenya harimo bamwe mu barwanyi ba FDLR bakorera mu mujyi wa Goma harimo uwitwa Ajida Fidel Chaste n,abanda atashatse kuvuga,uyu mugore arinubira uburyo urugaga FDLR rumufashe,rukagera aho rumuteza abarwanyi barwo bakamusahura,kandi aribo bari bakwiye kumurinda.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune