Amasoko ya Rwandatribune ari mu ntara ya Cibitoki ihana imbibe n’uRwanda yemeza ko hasize ibyumweru bibiri uruhande rw’uBurundi ruri kongera ingabo nyinshi n’imbonerakure k’umupaka
Amasoko yacu ari muri Bukinanyana avuga ko habaye ubushamiranye hagati y’ingabo za Leta n’umutwe wa FLN ,ariko ibinyamakuru byinshi byandikira kuri murandasi bivuga ko icyabaye ari abantu batamenyekanye aho baturutse biraye mu barwanyi ba FLN batozwaga n’ingabo z’uBurundi bakabica abandi bagatorongezwa mu ishyamba ku buryo na nubu bivugwa ko hari aho ujya kubona ukabona umuntu aguhingutseho aturutse muri iryo shyamba.
Andi makuru Rwandatribune ifitiye gihamya avuga ko muri iyi mishamirano umutwe wa FLN watakarijemo abarwanyi bakomeye barimo Col.Makasi,Capt Tambula Steven n’abandi benshi ndetse hari na bamwe mu bakobwa bashimuswe abo bakobwa bakaba baravugaga amakuru kuri Radio ubwiyunge.
Leta y’Uburundi ntiyigeze ivuga kuri iyi nkuru twagerageje kuvugana n’Umuvugizi w’igisilikare cy’uBurundi Col.Gaspard Baratuza ntibyadukundira ,ariko amasoko yacu arahamya ko icyo gihugu kuri ubu kiri mu myiteguro yo kwihorera, biravugwa ko ubu icyo gihugu kiri kuzana abandi basirikare muri iryo shyamba rya Kibira umunsi ku wundi.
Rwandatribune iracyagerageza kuvugana n’Umuvugizi w’intwaramiheto z’uBurundi Col.Gaspard Baratuza,kugirango abe yagira icyo adutangariza ku makuru yavuzwe haruguru.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.