Gen Muhoozi Kainerugaba, akaba n’Umugaba w’ingabo za Uganda, abinyujije kuri X yavuze ko ibihano Leta Zunze Ubumwe za Amerika ifatira abandi nayo yabifatirwa nk’ uko ikomeje kubitanga ku banyafurika.
Gen Muhoozi yagize ati: “Afurika ntabwo yigeze ifatira ibihano abayobozi ba Amerika bagize uruhare mu bwicanyi bukabije bwakorewe abayobozi bacu nka Patrice Lumumba (yahoze ari Minisitiri w’Intebe wa Congo). Nibakomeza guhana abanyafurika, natwe tuzabahana”.
Ibi abitangaje nyuma yuko mu mpera zicyumweru gishize na none abinyujije ku rukuta rwa X yasabaga Ambasaderi wa Amerika muri Uganda gusaba imbabazi perezida Yoweli Kaguta Museveni avuga ko yamwubahutse.
Byari nyuma yo gushinja uriya mudipolomate kubahuka Perezida wa Uganda ndetse no gutesha agaciro itegekonshinga ry’iki gihugu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana impamvu Muhoozi akomeje guhangara Amerika, gusa amakuru avuga ko Ambasaderi William Popp aherutse kwandikira Perezida Museveni amusaba kutaziyamamaza mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe muri 2026.
Gen Muhoozi kandi yareze uyu mudipolomate gukorana n’abantu ndetse n’imiryango irwanya Leta ya Uganda.
Igitutu cye kuri Amerika kirakurikira ibihano iki gihugu giherutse gufatira abapolisi bane ba Uganda kibarega guhonyora uburenganzira bw’ikiremwamuntu.
Kugeza ubu ntiharamenyekana niba Amabasaderi wa Amerika yarashyize mu bikorwa ibyo yasabwaga na Gen Muhoozi nta nicyo arabitangazaho.
Rwanda tribune.com