Mu rwego rwo kwamagana inkozi zibibi zikwirakwiza amacakubiri mu Banyarwanda, uyu munsi turabagezaho inkuru yuwitwa Uwambajimana Marie Claire wahoze ari umukozi mu mushinga mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubuhinzi bwibinyampeke mu Rwanda « Eastern Africa Grain Council » wayobotse ibigarasha bya RNC mu gihugu cyu Bubiligi.
Uwambajimana Marie Claire ni mwene Rukundo Raphaël na Buciheli Annonciata bo mu karere ka Karongi, Intara y’ Iburengerazuba ahahoze ari muri Komini Mabanza mu cyahoze ari Perefegitura ya Kibuye, ariko yavuye iwabo kera mu mwaka w’ 1998 ajya kuba kwa bene wabo i Kigali.
Abakunzi bikinyamakuru cyacu bari mu Bubiligi bamuzi neza, bavuga ko yize amashuri abanza iwabo i Karongi, ayisumbuye ayiga i Kigali muri Lycée Notre Dame de Citeaux mu kigo cy’ ababikira b’ aba Bernardines.
Nyuma, Uwambajimana yagiye kwiga mu gihugu cya Kenya, mu mugi wa Nairobi ahiga amasomo yerekeye imbonezamubano (Social Sciences). Yagarutse mu Rwanda mu mwaka wa 2012 akora mu mushinga mpuzamahanga ugamije guteza imbere ubuhinzi bw’ ibinyampeke witwa « EasternAfrica Grain Council » awumaramo igihe mbere yo gusubira muri Kenya.
Amakuru atugeraho kandi yizewe atubwira ko asubiye muri Kenya na none yabaye mu mugi wa Nairobi, abona akazi muri Sosiyete y’ itumanaho yitwa «Camusat Kenya Ltd» aho yamaze imyaka isaga 6, nyuma ajya kuba mu Bubiligi hamwe n’ abana be babiri barimo umuhungu n’umukobwa.
Mu Bubiligi ni ho Uwambajimana yanduriye ingengabitekerezo ya Politiki mbi yo gutanya Abanyarwanda no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu mwaka w’ 1994, atangira kwifatanya n’ibigarasha byo mu ishyaka rya RNC birangira abaye umuyoboke w’ iri ngirwashyaka.
Mu gihugu cyu Bubiligi, Uwambajimana Marie Claire yagaragaye mu bikorwa byurukozasoni bikorwa n’ Abanyarwanda bahatuye batavuga rumwe n” Ubutegetsi bwa Leta y’ u Rwanda.
Muri ibyo bikorwa, harimo Sit-IN ibera imbere yambasade yu Rwanda I Buruseli mu Bubiligi. Yagaragaye kandi no mu nama zitandukanye z’ishyaka rya RNC I Buruseli no muri misa zibeshya ko ari izo kwibuka Kizito Mihigo ariko mu byukuri ari izo gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.
Amakuru dukesha abakunzi bacu bari mu Bubiligi avuga ko uyu mugore yashoye n’ abana be babiri, umuhungu n’ umkobwa aribo Duhujimitima Emmanuel Gentil na Uwimpuhwe Esther Gentille muri ibi bikorwa bibi byo guharabika igihugu cy’U Rwanda mu mahanga bifashishije imbuga nkoranyambaga no kugana amashyaka n’andi mashyirahamwe y’ ibigarasha arwanya u Rwanda.
Abakurikiranira hafi Ibyo bakora byose bavuga ko barushywa n’ ubusa kuko ngo Abanyarwanda benshi bakunda igihugu cyabo kandi bashyize hamwe mu kucyubaka no mu kwiteza imbere.
Bagira bati :”Abameze nka Uwambajimana Marie Claire baribeshya cyane kandi ntibateze kugera kumugambi mubisha wa bo wo kongera gutanya Abanyarwanda kuko ibuye ryagaragaye ritica isuka.
Bakomeza bagira bati: “Turamugira inama yo kuva mu byo arimo akanabikuramo abana be bitaba ibyo bakazirengera ingaruka za byo kuko ntawe ugambanira u Rwanda ngo abihonoke amahoro”.
Mu mbwirwaruhamwe za Perezida wa Repubulika y’ u Rwanda Paul Kagame akunze kuvuga ko abarwanya u Rwanda ‘bakina n’ umuriro’ . Perezida Paul Kagame yavuze ko Leta y’u Rwanda izashakira igihugu umutekano “ku neza no ku ngufu”, ko abayirwanya aho bari hose u Rwanda ruzabageraho, ndetse ko baba batazi ko bari “gukina n’umuriro”.
Turashimira byimazeyo abakunzi b’ ikinyamakuru cyacu Rwandatribune bbari mu Bubiligi bakomeje kudutungira agatoki kuri izi ndashima zikomeje kwifatanya n’ abasize bahekuye u Rwanda na cyane ko ntacyo bateze kuzageraho.
Ubwanditsi