FDLR iravuga ko itazigera ikorana na Padiri Nahimana ndetse n’umutwe wa FLN
Muri iki gitondo cyo kuri uyu wa gatandatu taliki ya 12 Ukwakira 2024hakwirakwije inyandiko Rwandatribune ifitiye kopi yateguzaga rubanda ko Guverinoma ya Padiri Nahimana ifatanyije na FDLR na FLN bagiye gutangiza urugamba.
Muri iyo nyandiko hagaragayemo ko Gen.Maj Hakizimana Antoine Jeva na Gen.Maj Ntawunguka Omega babisizeho umukono ndetse n’uwiyita Umuvugizi wa GREX,ubwo iyo nyandiko yasohokaga benshi mu barwanya ubutegetsi bw’uRwanda,bagize impaka kuri iyo nyandiko ndetse aho benshi bavuga ko ari inyandiko mpimbano y’abambari ba FDLR bakeneye impinduka mu mitwe yitwa ko yitwaje intwaro.
Lieutenant Colonel Turatsinze Donatien Sacramento Mohongue Umuvugizi wa FOCA igisilikare cya FDLR yabwiye Umunyamakuru wa Radio Congo Planète ikorera mu mujyi wa Goma ko umutwe avugira utazigera uvugana na Guverinoma ya Padiri Nahimana kuko iriya Atari Guverinoma ari ikinyoma cyahimbwe n’ibisambo bigamije gucucura abanyarwanda, Colonel Turatsinze Donatien Sacramento Mohongue yakomeje avuga ko uyu mutwe ugihagaze ku cyemezo cyawo cya kera cyerekanako CNRD/FLN ari abasilikare bataye urugamba (desertors)kandi ko amategeko FOCA igenderaho abiyita CNRD/FLN bayazi cyane ko bagombye kwishikiriza ubuyobozi bwa FOCA bakaburanishwa nyuma bagahanwa bakabona ubusubizwa mu ngabo.
Guverimona yiyita ko ikorera mu buhungiro yagiye ishinjwa ubutekamutwe n’abayihozemo aho uwitwa Mukankiko atahwemye kuyishinja ubwambuzi ndetse n’ubusambanyi bukorerwamo ku bagore Padiri Nahimana asezeranya imyanya ya baringa ,uwahize ari Minisitiri w’intebe Ntagara nawe yavuze ko abari inyuma ya Padiri ari injiji ko mu mwaka yamaze muri iyo Guverinoma yatangajwe n’ubujiji bw’umu Padiri ndetse asigara yibaza Seminari yaba yaraciyemo kugirango abe Padiri,undi wateye umugongo iyo Guverinoma ni Madame Kansingye nawe utaravuze neza uyu Nahimaa Thomas.
Uwineza Aderine
Rwandatribune