Abakinnyi b’ikipe y’Igihugu ya Nigeria bahuye nuruva gusenya ubwo bageraga muri Libya bitumye banatangaza ko umukino w’ijonjora ryo gushaka itike y’Igikombe cya Afurika bagombaga guhuriramo na Libya batakiwitabiriye. nyuma yo guhera ku kibuga cy’indege.
Ikipe y’ibihugu ya Nigeria , The Super Eagles yagombaga gucakirana na Libya, ku WA kabiri tariki 15 Ukwakira mu mukino wa kane wo mu tsinda D ayo makipe ahuriyemo n’ikipe y’Igihugu cy’u Rwanda ’Amavubi’.
The Super Eagles yageze muri Libya ku
Cyumweru tariki ya 12 Ukwakira, aho yagombaga gusohorera ku kibuga cy’indege cy’i Benghazi, gusa birangira iyobejwe maze ikagwa ku kibuga cy’indege cyo mu mujyi wa Al Abraq.
Umwe mu bayobozi b’Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria yabwiye BBC ko delegasiyo ya Nigeria ikigera muri uriya mujyi yatereranwe, inafungiranwa mu kibuga cy’indege ubwo yarimo ishaka uko yava hariya hantu.
Victor Boniface akaba na rutahizamu w’ikipe ya Nigeria yasobanuye ko ibyakozwe n’abanya-Libya ari “mind game”.
Kapiteni William Troost-Ekong abinyujije ku rubuga rwe rwa X yavuze ko “nka Kapiteni ndetse na bagenzi be bfashe icyemezo cy’uko batazakina uyu mukino. Kuri uru rwego twamaze guhamagara Guverinoma ya Nigeria kugira icyo ikora ikadutabara”.
Troost-Ekong yunzemo ko nk’umukinnyi yabonye ibibi byinshi, gusa akavuga ko ibyo we na bagenzi be bahuriye na byo muri Libya ari igisebo.
Gusa n’ubwo bimeze bityo, Igihungu cya Nigeria gishinjwa gusiragiza abakinnyo, dore ko Libya nayo ivuga ko yahuriye n’uruva gusenya muri Nigeria, ikavuga ko mu cyumweru gishize na bo bayobejwe bajyanwa ahitwa Port Harcourt, ndetse bashinja abanya-Nigeria kubima Bisi yagombaga kuhabavana ibajyana mu gace ka Uyo aho bakiniye na Super Eagles.
Impamvu ya byo ngo aba ari ukugira ngo bananize abakinnyi bagiye gukina na bo mu rwego rwo kugira ngo babatsinde. Gusa ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru muri Nigeria ntiribyemera.
Rwanda tribune.com