Abarwanyi b’umutwe wa FLN buravuga ko nta gahunda yo gufataya na Guverinoma ikorera mu buhungiro
Mu itangazo umutwe wa FLN wanyujije ku murongo wa Youtube ukoreshwa n’abo barwanyi wateye utwatsi ibyavugwaga ko waba uri mu biganiro na Guverinoma ikorera mu buhungiro ya Padiri Nahimana Thomas,uyu mutwe uvuga ko wagize amakenga kw’itangazo riheruka gusohoka rivuga ko FLN na FDLR bigeye gukorera hamwe na Padiri Nahimana.
Umutwe wa FLN warebeye mu ndorerwamo ebyiri iby’iryo tangazo aho wavugaga ko bishoboka ko yaba ari umwanzi wabiyitiriye,cyangwa ari Nahimana ubwe kuko yakomeje guhimba ibinyoma ko afite ingabo muri Congo,mu rwego rwo gukomeza gucucura abanyarwanda.
Izi nyeshyamba zivuga ko nta n’ubufatanye zizigera zigirana na FDLR ndetse na Padiri Nahimana ko umurongo zatangiye kuva kera zikiwuhagazeho.
Umutwe wa CNRD/FLN ugizwe n’abari abarwanyi ba FDLR babarizwaga muri Diviziyo y’amajyepfo SOSUKI yayoborwaga na Gen.Maj Habimana Hamada,uyu mutwe wiganjemo aba FDLR bafashije Gen.Sasou Ngweso gufata ubutegetsi muri 1998 aho yahirikaga Pascal Lisouba wari Perezida wa Congo Brazavile.
Icyo gihe iki gice cy’abo barwanyi cyiswe ABADUSUMA bivuga doucement kugenda buhoro buhoro,ubwo cyari kimaza kurangiza misiyo cyari cyahawe na Perezida Ngweso ,uwari Perezida wa Congo Kinshasa Nyakwigendera Laurent Desire Kabila wari usumbirijwe n’imitwe y’abarwanya ubutegetsi bwe nawe yaje gusaba Denys Sassou Ngweso ko yamuha izo FDLR zikaza kumufasha.
Uyu mutwe wa Lt.Gen Mudacumura warwaniye mu bice bya Pepa na Puweto,Manono ndetse no muri Kinshasa,ubwo habaga amasezerano yo kurangiza imirwano Gen.Mudacumura yoherejwe muri Eqwateur hamwe n’abarwanyi bahava berekeza muri Kivu y’amajyepfo no mu Ntara Manyema.
Amakuru atandukanye avuga ko kugera muri Manyema na Kivu y’amajyaruguru ndetse n’iyamajyepfo abarwanyi ba Mudacumura baba barakoresheje igihe cy’umwaka bagenda n’amaguru iki gihe cyose Lt.Gen Mudacumura Sylvestre yari yungirijwe na Gen.BGD Mugaragu,Col.Kabuyoya,Col.Hamada Habimana n’izindi ndwanyi benshi muribo bagiye bicirwa mu bitero bikomeye bagabweho n’ingabo za Congo zifatanyije na RDF mu bikorwa byiswe Amani Leo.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune